Muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa mu Minembwe haravugwa intambara ikaze guhera kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 07 Mata 2017 kugeza magingo aya.
Radio BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi ntambara yadutse muri ako karere yatangijwe n’abo mu bwoko bw’abafurero bagabye ibitero ku Banyamurenge bikaza kuba ngombwa ko nabo bivuna umwanzi ubwo intambara zikaze zikaduka zityo.
Uwitwa Mecheo Mitabo wavuze ku ruhande rw’Abanyamurenge, yabwiye BBC ko ikibazo cyatangiye ubwo abo mu bwoko bw’abafurero bicaga Umunyamurenge wari mu nzira agana mu mujyi wa Uvira mu kwa 12.
Micheo Mitabo kandi yakomeje avuga ko no mu kwezi kwa 2 aba Bafurero bivuganye undi Munyamurenge mu buryo bw’amaherere nkuko uwa mbere yishwe byatumye Abanyamurenge nabo bahaguruka bahangana n’Abafurero kugeza ubwo Abafurero bakabakaba mu 10.000 bata ingo zabo bagahunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi mirwano kandi ikomeje kubica bigacika hagati y’aya moko, iki kinyamakuru gitangaza ko abo Bafurero aho bagereye mu buhungiro bahise biyegeranya bagaruka biciyemo amatsinda y’intambara maze badukira inzu z’Abanyamurenge si ugutwika bivayo imidugudu bayihindura umuyonga.
Umunyamakuru wa BBC yabajije Micheo Mitabo icyo akeka ko cyaba ari intandaro y’uku guhangana gukabije kumaze gufata intera y’intambara ikaze, asubiza ko ubusanzwe nta kibazo bajyaga bagirana kandi bari babanye neza, ko ariko ubu ibintu byahinduye isura.
Micheo Motabo unavugwa ko ari umwe mu bayobozi bo mu bwoko bw’Abanyamurenge yanatangaje ko hari andi makuru avuga ko Abafurero bari kubyutsa ikibazo cy’ubutegetsi bw’agace kitwa Bijombo bwahawe ubwoko bw’Abanyamurenge ahagana muri 1970 kandi batabyemeranijeho.
Uku gufata Groupement ya Bijombo igategekwa n’Abanyamurenge rero ngo byashavuje Abafurero, Micheo Mitabo anavuga ko ari nabo basanzwe biganje mu nzego z’ubutegetsi uhereye mu nzego zo hasi kugeza ku badepite we akaba anabona hari abihishe inyuma y’aya makimbirane ko yaba ari kwenyegezwa n’abo bategetsi bo mu nzego za politiki badashaka kwigaragaza.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata, Abanyamurenge bari bamaze kugwa muri iyi ntambara baba batarenze 2 n’undi umwe wakomerekeye muri iyo mirwano ariko Micheo Mitabo agakomeza avuga ko Abafurero baguye muyi intambara bo bashobora kuba ari benshi cyane.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri agahenge kari kagarutse, ingabo z’impande zombi zari ziryamiye amajanja mu birindiro byazo aho hari intumwa zari zavuye Kinshasa ziyobowe na Bwana Maitre Azarias Ruberwa na Moise Nyurugabo batemberereye aka karere karimo amakimbirane.
Mu byo basize basezeranije nuko bagiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo kandi kikaba kigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya nubwo nta ngamba za gisirikare zihariya zafatiwe iki kibazo.
Ukubura kw’izi ntambara ariko ntikuvugwaho rumwe n’abatavuga n’ubutegetsi kuko hari ababibona nk’amwe mu mayeri ya Perezida uri ku butegetsi, Joseph Kabila mu rwego rwo gushaka kurangaza abaturage n’amahanga kugirango akomeze kuguma ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/ Bwiza.com


