Umucamanza mukuru muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika Jeff Sessions, yatangaje ko agiye gutera Perezida Trumo ingabo mmu bitugu ku mugambi afite wo guhashya abimukira binjira muri Amerika baciye ku mupaka w’Amerika na Mexique batabifitiye uburenganzira.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, mu rugendo yagiriye muri Reta ya Arizona iherereye mu majyepfi y’Uburasirazuba y’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mvugo ikaze yakoresheje, uyu munyamategeko yatangaje ko ubwe agiye gukaza itegeko rihana umuntu wese uzagerageza kwinjira muri kiriya gihugu avuga ko yimutse yifashishije amategeko akakaye.
Umunyamategeko ushinzwe politiki ijyanye n’ibibazo byo ku mipaka n’abimukira, Chris Rickerd, we yagaragaje impungenge ko iki cyemezo cya mugenzi we na cyo gishobora kuzateza umwuka mubi mu turere na za leta zo muri Amerika.
Ku ruhande rwe, avuga ko abacamanza bo muri izo leta ari bo bakwiye kwicara bakarebera hamwe umuti w’ikibazo aho kugira ngo hagenderwe ku cyemezo cy’abantu 2 gusa ari bo uwo munyamategeko Jeff Sessions, ndetse na Perezida Trump ari na we wabitangije, akavuga ko n’abanyamategeko bo muri izo leta bafataningamba bagendeye ku byo abaturage ba bo bifuza.
Rickerd yatangaje ibi kuko aya mategeko atazajya ahana guza abimukiye muri kiriya gihugu, ahubwo ko azajya anahana ababafashije kwinjira muri Amerika, kuko abo bantu bashobora kuba ari abasanzwe bafasha abimukira barimo n’amashyirahamwe abifitiye ububasha.
Jeff Sessions, we yatangaje ko Minisiteri yUbutabera igiye kongera abacamaza bagera kuri 50 muri uyu mwaka gusa, aba bakazabafasha guhangana n’iki kibazo cy’abimukira.
Aba bacamaza 50 bakazaza biyongera ku bandi bari basanzwe bakora bagera kuri 26 bari bashyizweho n’umukozi muri Minisiteri y’ubutabera, Lauretta Lynch, mu ntangiriro z’uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe mu minsi yashize Perezida Trumo yasohoye itegeko ritavuzweho rumwe n’abanyepolitiki baba abo bakorana ndetse n’abo mu bihugu byo hanze y’Amerika, iryo tegeko rikaba rugamije kwirukana abimukira bari muri kiriya gihugu ndetse no gukumira buri umwe wese ushatse kwimukirayo, by’umwihariko iri tegeko rikaba rireba cyane abo mu bihugu by’Abisilamu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


