Mu ruzinduko yagiriye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, hagamijwe kureba uko igihembwe cya 2 kirangiye n’uko ireme ry’uburezi rinozwa, mu rwunge rw’amashuri rwa Frank Adamso Kibogora (GSFAK), Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabwe ubufasha mu gukemura ikibazo cy’inyubako z’amashuri zishaje cyane, zitakijyanye n’igihe.
Iri shuri riri mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke, nk’uko Twagirayezu yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com, yarisuye agamije cyane cyane kumenya imikorere y’ishami rishya ry’igiforomo Leta yahagaruye, kuko ryahahoze, rikaba ryari rimaze hafi imyaka 16 rihagaritswe nk’uko byagenze n’ahandi ryari riri mu gihugu hose.
Iri shami avuga ko riri mu mashuri make cyane hirya no hino mu gihugu, Minisiteri y’uburezi ifatanya n’iy’ubuzima ngo ireme ry’uburezi riritangirwamo rinoge neza, muri iri shuri yishimiye uko abiga muri iri shami bafashwe n’uko boroherezwa imenyerezamwuga, kuko ngo rifite ibyangombwa byose bibirifashamo, birimo kuba rituriye ibitaro bya Kibogora, Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yigisha igiforomo n’ikigo nderabuzima cya Kibogora, bibafasha imenyerezamwuga rinonosoye.
Avuga ariko ko muri rusange iri shami risaba byinshi cyane, birimo ibikoresho n’ubumenyi, ariko no kurikurikiranira hafi cyane, ngo abaryigamo bazarangize ayisumbuye bashobora gutanga koko umusaruro ryari ryitezweho hatekerezwa kurisubizaho.
Ati: “Aha ho aba bana bafite amahirwe akomeye cyane kuko ibyinshi mu bisabwa babifite, cyane cyane nko kuba rituriye ibitaro bizwiho imikorere inoze bya Kibogora, ikigo nderabuzima na kaminuza yigisha iby’ubuganga, bivuye ko bafite ahantu heza ho gushakira ubwo bumenyi n’izindi gahunda.’’
Avuga ibibazo rigifite muri rusange mu gihugu hose,Min. Twagirayezu, ati: Ikibazo kikiri muri iyi gahunda,ni uko isaba ibikoresho byinshi. Hano ibikoresho by’ibanze birahari,ariko dukomeza gufatanya na MINISANTE ngo dukomeze gushaka ibindi bikoresho. Aha twamenye ko biga neza, bafite ubushake, umwaka utaha nibarangiza twizeye umusaruro ushimishije.’’
Nubwo ariko yishimiye ko muri iri shuri yasanze iyo ntego igerwaho neza nk’uko yabivuze, Umuyobozi waryo, Pasiteri Ukizebaraza Léon Emmanuel, yamugaragarije ibibazo by’ingutu rifite, iyi Minisiteri yafasha gukemura.
Kimwe mu bikomeye cyane nk’uko umuyobozi w’ishuri yabivuze, ni icy’ ibyumba 8 byigirwamo, igice cy’inyubako abahungu bararamo n’inyubako yose abahiga bose bariramo, zishaje cyane zitakijyanye n’igihe kuko zubatswe mu 1968, mu buryo bw’icyo gihe, mu bibazo ziteza hakabamo ubushyuhe bukabije bw’abana igihe cy’izuba, kuko ari ngufi cyane, no kuba amabati ashaje cyane nubwo ngo atava, bigatera impungenge.
Ibindi yagaragarijwe muri iri shuri, ni mudasobwa nke cyane, aho abarezi 9 muri 33 ari bo bazifite kandi zikenerwa cyane na bose, bikabangamira imitegurire myiza y’amasomo.
Hari kandi ikibazo cya mudasobwa z’abanyeshuri kuko muri 762 bahiga, mudasobwa zihari ari 100 gusa, bigatera ubucucike kuri mudasobwa imwe ku bana barenga 7, ngo babonye nibura mudasobwa zindi 200 ireme ryarushaho. Ati: “Tunakeneye laboratwari n’isomero bigezweho,kuko nk’ishuri ryigisha amasiyanse, kutagira inyubako igezweho ya Laboratwari kandi ibikoresho bihari bibangamye cyane.’’
Anavuga ko hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije,ko hari impungenge ko kidakemutse abazimukira mu wa 6 ishami ry’igiforomo bazagira ikibazo gikomeye cyane cy’aho kwigira, anagaragaza ikibazo cy’imfashanyigisho zidahagije kiri cyane cyane muri iri shami rishya ry’igiforomo.
Ku bindi, uyu muyobozi yagize ati: “Ikindi kiduhangayikishije cyane,ni ukuba ishuri ritazitiye, na twa senyenge turizitiye dutangiye gusaza, hari impungenge ko abaturuka hanze y’ishuri bashobora kuryinjiramo uko biboneye bakaba bagira ibyo bangiza, tugasaba gufashwa no muri iki gikorwa kugira ngo abana bigire aharushijeho gutekana.’’
Avuga ko nubwo ibyo bibazo bihari, ishuri ryishimira kuba ryarasubijwe ishami ry’igiforomo nyuma y’igihe kinini rihagaritswekuko ryari ingirakamaro cyane mu buvuzi ku barirangije.
Akanishimira inyubako nshya y’igorofa ikoreshwa n’iri shami rishya,yubatshwe ku bufatanye bw’ishuri n’akarere, imitsindi y’abana n’uruhare rw’ababyeyi ,abarezi,akarere,itorero Méthodiste Libre mu Rwanda rikoreramo, MINEDUC, ibitaro bya Kibogora, ikigo nderabuzima cya Kibogora na kaminuza ya Kibogora polytechnic,n’izindi nzego zifasha mu minogereze y’ireme ry’uburezi rihatangirwa.
Kuri ibi bibazo byose, Min. Twagirayezu, yijeje ibisubizo binoze uko ubushobozi buzagenda buboneka, amara impungenge z’uko abazimukira mu wa 6 w’ishami ry’igiforomo bashobora kuzabura aho bigira kuko ibyumba ari bike cyane, kuko bagiye gukora ibishoboka byose hakaboneka.
Ku cy’inyubako zishaje cyane, zitakijyanye n’igihe,ati: “Si hano gusa kiri. Zirashaje yego kuko zubatswe kera, ariko ni inyubako zishobora gusanwa zigakora neza. Turabizeza gukomeza gukorana n’abo dusanzwe dukorana kugira ngo zubakwe, ariko ibikorwaremezo si ikintu gikemuka nonaha. Ni ikintu dukomeza gushyira mu igenamigambi kugira ngo kizakemuke uko ubushobozi bugenda buboneka.’’
Muri uru ruzinduko rwe muri utu turere, Min. Twagirayezu yavuze ko atishimiye uburyo bamwe mu babyeyi batubahiriza ibyo basabwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basa n’ababiharira Leta gusa kandi ubundi uruhare rw’umubyeyi rukwiye kuza mbere mu kwita no gukurikirana imyigire y’umwana harimo n’uko kugaburirwa ku ishuri.
Yavuze ko bamwe bagaragaza ubukene nk’imbogamizi, ariko ko ikbababje ari uko hari n’ababtabyitabira,bidatewe n’ubukene,aha agasanga ariho hakwiye kongerwa imbaraga, buri mubyeyi akumva ko ari inshingano ze gufasha mu migendekere myiza y’iyi gahunda, uruhare rwe ntirubure.
Yanagaragaje ko ikibazo cy’ibikorwa remezo mu mashuri gihari,kigaragara, ariko kigenda gikemuka uko ubushobozi buboneka, aho uyu mwaka bagiye kubaka ibyumba birenga 300 by’amashuri mu gihugu hose,byiganjemo iby’ay’inshuke,ngo n’abo bana babone aho bigira heza,anaboneraho gushimira abarezi ubwitange bakorana, ko bazakomeza kwitwabwaho kugira ngo na bo batange umusaruro basabwa mu burezi bufite ireme.




