Washington: Ivanka Trump, umukobwa wa perezida Trump ngo niwe wasabye se kurasa kuri Siriya

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe si kenshi abantu bamenyereye kumva aho abagize umuryango wa Perezida w’Amerika bagira uruhare mu bikorwa cyangwa operasiyo zikaze z’intambara igihugu cyabo kiba kiri kurwana n’amahanga.
Ku isi yose, bikunze kugaragara ko abantu baba bagize umiryango wa Perezida uri ku butegetsi bari bakunze kwibanda ku bikorwa by’ubutabazi no gukora ubuvugizi ku ngingo zibanda ku guhindura imibereho myiza y’abatuye isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bene aba bantu, bakunze kugaragara mu gushakisha inkunga zifasha ahabaye ibyorezo n’ibindi biza byibasira isi.
Muri Leta Zunze Ubumwe ariko siko kuri ubu bimeze, kuko Umukobwa wa Perezida Donald Trump aherutse kureba amashusho y’aho ingabo zirwanira mu kirere za Syria zishe abaturage mu nkengero z’umurwa mukuru Damascus, zibarasheho ibitwaro by’ubumara.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Times Of Israel, cyandikirwa muri Yerusalemu muri Israel, mu byo cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko aya ari amakuru afitiwe gihamya kuko yitangarijwe ku mugaragaro n’umuhungu wa Donald Trump witwa Eric Trump mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Independent cyandikirwa i Londres mu Bwongereza.
Uyu muhungu wa Perezida trump yagize ati ″mu bubasha afite n’ijambo afite kuri data maze bituma hafatwa umwanzuro wo kurasa no gusenya ibirindiro by’Ingabo za Syria zirwanira mu kirere! ″
Mu icyo gitero cyagabwe n’ingabo z’Amerika zikoresheje misile zaraswaga zituruka ku mato y’intambara aherereye mu Nyanja ya Mediterranee Amerika yahise irahirira kutazongera kurebera ibintu by’agahomamunwa Syria na Perezida wayo, Bashar al-Assad akomeje gukorera abaturage be.
Eric Trump yakomeje agira ati : “Ivanka Trump ni mushiki wanjye akaba n’umubyeyi w’abana batatu bityo afite ubushobozi bwo kwumvisha data icyo gukora .″
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Eric Trump ati : “Mwumve, kiriya ni ikintu cyabaye nk’agahomamunwa imbere y’amaso yacu ,byahagaritse imitima yacu kandi biteye isoni ″…
Muri iki gitero cy’indege z’intambara za Syria kibasiye agace ka Khan Sheikhoun muri Syria biravugwa ko bivugwa ko izi ndege za Bashar al-Assad zanaze ibisasu by’ubumara ku bahatuye hatikirira imbaga y’abantu 86 abandi 27 barakomereka biganjemo abana bato.
Amashusho ateye agahinda yahise atangira gucicikana ku bitangazamakuru byo ku isi yose binavugwa ko aribyo byaba byaranatumye uyu mukobwa wa Donald Trump n’umuryango we baba nk’abaguye mu gahundwe bagafata ibyemezo byo guhorera aba bantu bari bamaze kwicwa urw’agashinyaguro.
Ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa Tomahwk Cruise Missiles byahose biterwa ku Kigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere cya Shayrat iki kigo gihita kiba umuyonga hamwe bicugwa ko Ingabo za Syria zirwanira mu kirere zashegeshwe ku ijanisha rya 20 % by’ubushobozi zari zisanganywe.
Eric Trump kandi yagaragarije ikinyamakuru The Independent ko ubusanzwe se Donald Trump yari yarahisemo kwigengesera iki kibazo cya Syria ko ariko kuri iyi nshuro ku bw’ibi bitero byagabwe ku baturage yahise ahindura icyerekezo .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu magambo ye yagize ati “ Data ntazongera kwifata mu bihe nkibi. Gusa ubusanzwe yigaragazaga nk’utagize icyo yitaho ku cyakorerwa Syria mu myaka ibiri ishize yose nuko yabonaga ibintu . Ariko akimara kubona aho uwiyita umuyobozi ahangara gutera ubumara bw’ibisasu abaturage be ,abana n’abagore yahise ahinduka ako kanya’’…
Y0ngeyeho kandi agira ati ’’ Amerika ni igihugu kiyoboye ibindi muri byinshi mu ruhando rw’amahanga kandi turi igihangange ari nayo mpamvu igihugu cyacu kiba kigomba kwerekana aho gihagaze kuri uri ngingo yose ireba ibibazo biri mu isi kandi ibyo tukabikora twisunze umubano n’imikoranire dufitanye n’abafatanyabikorwa bacu ‘’!
Eric Ivanka yabajijwe niba ibi mushiki we yakoze atari ukwikubira ubushobozi n’ubutegetsi mu bagize umuryango wa Perezida bishobora kugaragara nko kubaka akazu muri The White House ,uyu mugabo yashubije ko nta muntu ku isi wifuza gutegekana n’abo atizeye ko rero yaba ubushabitsi ,ubutegetsi n’ibindi nta muntu n’umwe ujya wifuza gukorana n’abo atifuza cyangwa cyangwa yaba adafitiye ikizere.
Ikibazo cy’uruhare rw’abana n’abagore b’aba Perezida mu butegetsi bwa ba se n’abagabo babo ariko ukunze kubona gihora mu ngingo zinegurwa na benshi bo mu burengerazuba bw’isi iyo banegura Afrika n’ahandi nyamara bo iwabo n’ikintu bakunze guha agaciro gahambaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uku guha gaciro iyi mitegekere bita Nepotism umuntu yagereranya n’akazu, bikorwa mu Burayi n’Amerika bitera benshi kwibaza niba koko ibi bihugu biba bifite demokarasi ya nyayo cyangwa niba koko iri jambo demokarasi ritaba risobanurwa uko buri wese abyumva bijyanye n’inyungu ze cyangwa umuco we aka wa muganingo “Agahugu umuco akandi uwako”!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall Eugene David I Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *