Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w’urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy’ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw’ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n’urw’ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n’urutaratera iyi ntambwe kubikangurirwa na rwo rukajya rubyitabira.
Aganira na Bwiza.com, Nkurunziza Chaste yavuze ko nubwo ubwitabire bw’urubyiruko butaraba 100% ugereranyije n’urubyitabira n’uruhatuye, ariko iyo ubaze imibare y’urwitabiraga mu bihe byashize n’ukuntu ruza ubu birashimishije cyane.
Ati’’ birashimishije uko umubare w’urubyiruko ugenda witabira muri aka karere n’ubwo bataraza bose, ariko icyo mbona gitanga icyizere kurushaho ni uko abaje usanga bafite inyota yo kubaza uko ibintu byagenze kugirango Abatutsi bakorerwe Jenoside, n’ukuntu mu gihe gito cyane nyuma yayo Abanyarwanda bongeye kubana neza, umutekano ukaba ari wose, kubasobanurira ibi byose bigatuma bafata ingamba zo guhindura amateka mabi yaranze iki gihugu, cyane cyane ko ari na bo bayobozi b’ejo hazaza.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko Ibuka izakomeza guharanira ko ibiganiro byo kwibuka byajya bigera ku ntego zabyo,haba mu rubyiruko cyangwa mu bakuze cyane cyane ko hari byinshi bivugirwamo bitakoroha kubonerwa undi mwanya wo kubibwira abaturage nk’uboneka mu gihe cyo kwibuka.
Dusenge Joy w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko uyu ari umwaka wa 4 wikurikiranya abyitabira, nk’umuntu wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi wagize amahirwe yo kwiga, avuga ko byamuhaye urufatiro rwo kuzaba umwe mu baharanira guhindura amateka mabi yaranze uRwanda, kandi kuba baza bakumva uko ibintu byagenze bibafasha cyane kurusha n’uko babibwirwa mu ishuri.
Ati’’ ku mashuri hari igihe tubyigishwa n’umwarimu utabizobereyemo neza cyangwa udashaka kubivugaho byinshi ntitunabone umwanya wo kubaza ibibazo, ariko hano tubaza ibyo dushaka tugasobanurirwa, tukamenya ukuri ku byabaye,ku buryo nta wushobora kudushuka ngo tumwemerere.’’
Asaba ko bishobotse n’abarimu bigisha amateka mu mashuri, bizwi ko bayazi bakwiye kujya bagaragara mu biganiro bakayasobanura, abireze bakemera icyaha cya Jenoside na bo bakagira ubuhamya batanga bakemera no guhatwa ibibazo n’uru rubyiruko.
Mukangango Dorothée w’imyaka 49 usanzwe ari n’umurezi mu murenge wa Giheke, avuga ko ibi biganiro ari umuti ukomeye cyane yaba ari ku barokotse Jenoside, abireze bakemera icyaha n’abandi batahigwaga ariko bashishikajwe n’ejo heza h’uRwanda, kuba urubyiruko rubyitabira cyane akabibonamo akandi karusho.
Ati’’ byantangaje mbonyemo umwana w’imyaka 8 wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza. Kuba abana nk’aba n’urubyiruko bitabira biradushimisha cyane nkatwe abakuru kuko biduha icyizere cyo kuzasazira mu gihugu kizira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kuko aba bana babyumva none ari bo bazaba babyigisha ejo hazaza.’’
Kuri iyi nshuro ya 23 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre


