Igihugu cy’u Bwongereza kiratangaza ko ubugizi bwa nabi buri kubera muri Sudani y’Epfo ari jenoside y’ubwoko iri gukorwa nk’uko byemejwe n’umunyamabanga ushinzwe iterambere mpuzamahanga, Priti Patel.
Uyu mugore yatangaje ko hari ubwicanyi buri gukorwa amajosi y’abantu acibwa, abagore bafatwa ku ngufu, agasaba abayobozi b’amahanga gushyira ingufu mu guhatira guverinoma ya Sudani y’Epfo guhagarika ubwo bugizi bwa nabi bivugwa ko ibihumbi mirongo by’abantu bamaze kugwamo.
Madamu Patel, uherutse gusura iki gihugu mu cyumweru gishize, yatangaje ko politiki ya Sudani y’Epfo ari rutwitsi, yongeraho ko ibiri kuhakorerwa atari ibintu bya kimuntu.
Muri uru ruzinduko rwe, Patel yabonanye na perezida Salva Kiir, guverinoma ye ishinjwa kwitambika inkunga y’ibyo kurya iba igenewe ibice bimwe na bimwe byugarijwe n’inzara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru ivuga ko abaturage barimo gutwikwa babona, abagore bari gufatwa ku ngufu, ndetse ibyo kurya bigakoreshwa nk’intwaro y’intambara nk’uko Patel yabitangarije ikinyamakuru Associated Press mu kiganiro bagiranye ari mu gihugu cya Uganda, aho yakomereje uruzinduko rwe asura inkambi zicumbikiye impunzi zisaga 800,000 zo muri Sudani y’Epfo. Hagati aho kandi ibihumbi by’abaturage bikomeje guhunga mu gihe hakomeje kumvikana amakuru y’ubwicanyi bushingiye ku moko buri gukorwa cyane cyane n’ingabo z’igihugu.
Patel avuga ko kuba ubu bwicanyi bushingiye ku bwoko nta rindi zina wabuha ritari jenoside. Yavuze ko n’abayobozi bo mu karere nabo badakwiye kwicara ngo barebere, ahubwo bakwiye kubwira mugenzi wabo Salva Kiir kugira icyo akora.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu kwezi gushize, yagaragaje ko muri Sudani y’Epfo hari gukorwa ubwicanyi bushingiye ku moko kandi bukorwa n’ingabo za leta n’imitwe yitwara gisirikare iyishyigikiye. Iyi raporo yo yavugaga ko ibiri kuba bishobora kuvamo jenoside.

Igihugu cya Sudani y’Epfo kinjiye mu ntambara hagati y’abaturage mu Ukuboza 2013, nyuma y’imyaka 2 gusa gihawe ubwigenge na Sudani. Ubwo intambara yadukaga, perezida Salva Kiir ukomoka mu bwoko bw’Abadinka, yashinjije uwari visi perezida we, Riek Machar, ukomoka mu bwoko bw’Abanuer, kuyobora umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi birangira agiye ku ruhande ashinjwa umutwe w’inyeshyamba na n’ubu utararambika ibirwanisho hasi nyuma y’imishyikirano y’amahoro yagiye ishyirwaho imikono ariko akarengwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


