Perezida Kagame yakiriye ambasaderi w’u Bushinwa n’u Buhinde baje kubihagararira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya uw’u Bushinwa n’u Buhinde guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba bahuriza ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibihugu baje guhagararira.
Amb.Rao Hongwei , uje guhagararira igihugu cye cy’u Bushinwa mu Rwanda, ambasade ifite ikicaro mu Rwanda, mbere na mbere yabanje gushima uruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira mu Bushinwa, avuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida wabo, Xi Jinping bigamije gushimangira ubufatanye n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi ngo bukomeze gutera intambwe igaragara.
m
Ati: Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’ingirakamaro mu Bushinwa, uruzinduko rwari rwiza kandi rwatanze umusaruro, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byiza na Perezida wacu, Xi Jinping. Ubu umubano hagati y’ibihugu byombi uri gutangirana kuzamuka ku rwego rwo hejuru kandi rushimishije”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga imyaka 10 azamara mu Rwanda kuri we yumva abyishimiye ndetse akanishimira inshingano yahawe n’igihugu cye, Ati: “nka Amabasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, ni iby’agaciro kuri njye, kandi nishimiye inshingano mpawe, mu gihe cy’imyaka 10 nzamara hano nzakora ibishoboka byose byatuma umubano n’ubushuti bw’ibihugu byombi ukomeza, ndetse no guharanira iterambere ry’ibihugu byombi” .
Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro za Ravi Shankar ugiye guhagararira u Buhinde mu Rwanda, nawe yatangaje ko n’ubwo Ambasade y’igihugu cyabo aje guhagararira izaba ikorera muri Uganda, hari ikizere ko biri mu nzira ko yazanwa i Kigali.

lo
Perezida Kagame yakira Amb. Ravi Shankar w’u Buhinde mu Rwanda

Ati: “Sinababwira ngo ni ryari nyirizina, icyo nababwira ni uko icyemezo cyo gufungura ambasade i Kigali cyafashwe, byaratangajwe mu ruzinduko rwa Visi Perezida w’u Buhinde mu Rwanda hari ibisanzwe bikurikizwa kandi ibi byatangiye gukorwa, turizera ko ambasade izatangira gukora vuba nko mu mezi make ari imbere”.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiriye uruzinduko mu Rwanda anagirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi no guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.
lc
Ambasaderi Ravi Shankar uje guhagararira iki gihugu cy’u Buhinde mu Rwanda nawe akaba yagarutse kuri iyi ngingo y’ubuvuzi, yavuze ko yizeza ko mu minsi iri mbere amavuriro yo mu Buhinde ashobora gutangira gufungura amashami yayo mu Rwanda.
Ku itariki ya 17 Werurwe 2017, ni nabwo Perezida Kagame ari kumwe na madame we Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe i Beijing mu Bushinwa, bakirwa na perezida Xi Jinping.
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *