Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu gihe kingana n’iminsi 100 gusa ihitana imbaga y’abasaga Miliyoni. Kuva Jenoside yatangira, Abatutsi bagendaga bicwa umunsi ku wundi ndetse n’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’iz’amadini zigafasha mu gushaka uko batsemba Umututsi aho ari hose bataretse n’uwabahungiragaho.
Ni muri urwo rweho hari amatariki asa n’ayihariye n’ubwo nta munsi wabaye mwiza muri kiriya gihe, kubera ibikorwa by’indengakamere byakorerwaga Abicwaga.
Ku itariki ya 14 Mata 1994, ubwo Jenoside yari imaze icyumweru kimwe itangiye, nibwo abatutsi benshi biciwe mu kiliziya I Nyamata mu Bugesera aho bari bahungiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu Batutsi bari bamenyereye kubona ubuhungiro muri za kiliziya ntibicwe, ariko ubwo imbaga y’Abatutsi yahungiraga muri Kiliziya ya Nyamata bizeye umutekano nk’uko bisanzwe, baje kumishwaho za gerenade, maze interahamwe zinjiramo zitangira gutema n’imihoro, babasogota n’inkota n’ibindi abatari bavamo umwuka barabahorahoza, abagera ku 1080 barahatikirira.
Iyi kiliziya yaje kugirwa urwibutso, rushyinguyemo abasaga ibihumbi 45, ubariyemo n’abasaga 1000 baguyemo bahungiyemo.
Ku itariki ya 10 Mutarama 2014, nibwo hatashywe indi kiliziya nshya isimbura iyagizwe urwibutso.
Ku itariki nk’iyi kandi, nibwo Abatutsi basaga ibihumbi 20 bari bateraniye ku kiliziya ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru, ubwo bagabwaho ibitero n’Interahamwe ariko ingabo za RPF zikagoboka bamaze kwica abagera kuri 200 gusa.
Ku munsi wawubanjirije ku itariki ya 13, hari habaye indi mirwano itoroshye hagati y’Interahamwe n’Abatutsi bari bahungiye kuri iriya Kiliziya, aho babashije no kuzirukana kuko bazirushaga ubwinshi ndetse banakoze ibishoboka ngo birwaneho ariko na bwo zikicamo abatari bacye.
Urwibutso rwa Kibeho rushyinguyemo abasaga ibihumbi 29 biganjemo abiciwe mu kiliziya.
Ku itariki nk’iyi na none, nibwo ingabo za RPA zigaruriye icyahoze ari Komini Murambi, ndetse zinakora ibarura ry’Abatutsi bishwe zisanga basaga ibihumbi 50.
Murambi iherereye mu cyahoze ari Gikongoro cyangwa Nyamagabe y’ubu, ni kamwe mu duce twiciwemo Abatutsi benshi ndetse urwibutso rwaho rukaba ari rumwe mu nzibutso zigiye kuzamurwa zikavanwa mu rwego rw’akarere rugashyirwa ku rwego rw’igihugu mu gihe kitarambiranye kubera amateka rubitse.
Mu myaka yashize, nibwo ikinyamakuru jeunafrique cyashyize ahagaragara urutonde rw’ahantu ndangamateka ku mugabane n’uru rwibutso rwa Murambi ruzamo kubera ayo mateka. Ahandi hantu hagaragazwa kuri uru rutonde harimo ikirwa cya Gorée, Gereza yafungiwe mo nyakwigendera Nelson Mandela, inyubako z’abami ba Misiri bakera ( Pyramids of Egypt) n’ibindi…
Kuriiyi tariki kandi, nibwo harangijwe ibikorwa byo gucyura abanyamahanga babaga mu mujyi wa Kigali, ndetse Abafaransa bagera ku 150 basubira iwabo mu gihe abagera kuri 450 bo bagumye mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Rwanda ikomeje gutanga ubutumwa butandukanye bugamije gukumira burundu ko u Rwanda rwasubira mu bikorwa nk’ibi byaruranze mu bihe byashize, aho mu butumwa butangwa n’abayobozi batandukanye mu biganiro batanga bagaruka ku kintu cyo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo ntandaro ya byose, kwimakaza umuco w’ubumwe no kurandura amacakubiri n’ivangura binyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”
Aya makuru yakuwe kuri Twitter ya Ibuka no mu bindi bitabo
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


