Umuryango w’Abibumbye watangaje isozwa ry’ubutumwa bwawo muri Haiti mu kwezi kwa cumi gutaha nyuma y’imyaka 13 ufite ingabo zigera mu 2370 muri iki gihugu kiri mu bya mbere bikennye ku isi. Abadipolomate batandukanye bakaba bavuga ko ubu butumwa bwageze ku ntego yabwo.
Umuryango w’Abibumbye ariko ntuteganya kuva burundu muri iki gihugu kuko imiryango itabara imbabare y’ingenzi izahasigara. Ariko, MINUSTAH yo ingabo zose zari ziyigize kuzigiye kuzinga ibyazo zisubire mu bihugu byazo bitarenze kuwa 15 Ukwakira. Abapolisi bagera ku 1275 ariko bazaza gufasha inzego z’umutekano za Haiti. Uyu mubare nawo ukazagenda ugabanuka buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka ibiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kamaze iminsi ku gitutu cy’ubuyobozi bwa perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo kagabanye amafaranga agenda mu bikorwa byo kubungabunga umutekano. Aka kanama rero kakaba kasanze ibyo MINUSTAH yashyiriweho byaragezweho, nk’aho yabashije kuzana umutekano hakaba amatora ya perezida mushya.
Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aka kanama, Nikki Haley nawe wemeza ko ibyari bigenderewe byagezweho, ntiyibagiwe no gukomoza ku mahano yavuzwe kuri ubu butumwa nk’aho bwashinjijwe guteza cholera mu 2010. Icyorezo cyahitanye abantu basaga 9,000, ariko atinda cyane ku byaha byo gufata ku ngufu byahindanyije isura y’ingabo za MINUSTAH.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



