Amerika yateye ikindi gisasu kinini muri Afuganistani itateguje

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutera igisasu mu gihugu cya Syria, Amerika yongeye gutera igisasu kinini mu gihugu cya Afuganistani ku biro by’ingabo zo mu mitwe witwaye kisilamu ariko ibyangiritse bikaba bitaramenyekana.
Ijwi ry’Amerika rivuga ko kuri uyu wa kane, igisasu gipima toni zigera ku 10 cyatewe muri iki gihugu, iki gisasu kikaba gifite ubushobozi bwo kwangiza ibiri muri metero zisaga 300 uturutse aho cyaguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gisasu cyakozwe imyaka isaga 10, kikaba ari ku nshuro ya mbere igisasu cyo muri bene ubu bwoko gikoreshejwe mu bihe by’intambara.
Umuvugizi w’agace ka Buramatari mu ntara ya Nangarhar, ahaguye iyo bombe, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batigeze bamenyeshwa ibijanye n’icyo gitero mbere y’uko kigabwayo.
Mu kiganiro Prezida wa’Amerika, Donald Trump yagiranye n’abanyamakuru ubwo iki gisasu cyaterwaga, yatangaje ko icyo gitero cy’abasirikare ku bagwanyi ba leta ya Kisilamu muri Pakistani cyari cyemewe n’abategetsi.
Ku bijanye n’intego y’icyo gitero, Prezida Trump nta gisubizo gifatika yatanze ku mpamvu nyamukuru yagiteyeyo, ariko andi makuru akagaragaza koi bi ngo yaba yabikoze mu rwego rwo guha ubutumwa koreya ya Ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Prezida Trump yatangaje kandi ko igitero cy’indege kiza cyiyongera kuri iki gisasu na cyo cyagabwe muri Afuganistani ko cyagenze neza, bityo akanashima cyane abasirikare b’Amerika.
Gen Johnson Nicholson, umuyobozi w’ingabo z’Amerika zoherejwe muri Afuganistani, avuga ko iyo bombe ipima hafi Toni icumi, akaba ari na yo ishobora kujya yifashishwa mu guhangana n’aba barwanyi ba leta ya Kisilamu, basigaye baraciye inzira nyinshi bakoreramo cyane cyane munsi y’ubutaka.
Amakuru avuga ko iki gisasu cyahitanye abarwanyi bagera kuri 36 bo mu mutwe wa leta ya kisilamu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *