Nyamasheke: Mudugudu ukekwaho imikoranire n’irondo ryiba abaturage yegujwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire abaturage b’umudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke bataka kwibwa imyaka mu mirima nijoro, bagashyira mu majwi abanyerondo babo, abo beguje Umukuru w’uwo mudugudu Sibomana Cyrille akajya abagaruramo mu buryo budasobanutse, bikaza kugaragara ko akorana na bo nyuma y’aho aba banyerondo biraye mu bacuruzi bakabasahura, Mudugudu abaturage bamutakarije icyizere.

Byabereye mu nteko rusange idasanzwe y’abaturage yateraniye muri uwo mudugudu hagati ya saa Cyenda n’igice z’igicamunsi na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki 10 Mata, nyuma y’iminsi 2 gusa abacuruzi 3 bo kuri iyo santere y’ubucuruzi babyutse bagasanga ibyo bacuruzaga hafi ya byose byibwe, ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano n’ubuyobozi, bakurikirana ibyibwe hafi ya byose bigafatirwa mu nzu z’abo banyerondo.

Byafashwe hashize iminsi 2 gusa nanone muri iyo santere y’ubucuruzi undi mucuruzi abyutse agakingura agasanga ibyo yacuruzaga byose byakukumbwe, inzu ikinze, ntaho batoboye, akabanza guceceka ngo iperereza rikorwe, igihe akiritegereje byose bikaza gutahurwa aba bajura bitwikiraga uruhu rw’irondo ry’umwuga, bafashwe bibye kwa bagenzi be.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Nsengiyumva Zablon yari yatangarije umunyamakuru wa Bwiza.com ko hagiye gukurikiraho inama y’inteko idasanzwe y’abaturage, bakiga ku bujura bukabije bukorwa n’aba banyerondo, barenga n’imbibi z’uyu mudugudu bakanagera n’ahandi, uwejeje igitoki, ibigori, imyumbati n’indi myaka akabyuka asanga byagiye.

Ngo banarengaga ibyo kwiba nijoro, ku manywa bakajya kurikoroza mu masoko hirya no hino, abaturage bataka umukuru w’umudugudu akabihorera, kuko ngo yakoranaga n’abo bajura, harimo n’uko ibyo bibye ari we wabibaguriraga, bimwe bigakoreshwa mu kabari ke.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Bwiza.com nyuma y’iyo nama, Gitifu Nsengiyumva, yavuze ko mu nama, abaturage ku ikubitiro bashinje Sibomana byinshi birimo uku gukingira ikibaba abajura bitwikiraga irondory’umwuga bakabayogoza abo bakuyeho akabasubizaho ku nyungu baziranyeho zirimo no kubagurira ibyo bibye.

Ubuyobozi ngo bukaba bwamukemangaga n’ibindi birimo indonke asarura mu baturage, no kuba ngo nta wamuturaga ikibazo ataje mu kabari ke ngo abanze amubwire umubare w’amacupa y’inzoga amugurira abone kugikemura.

Undi abaturage basezereye nk’uko Gitifu yakomeje abivuga, ni uwari ushinzwe umutekano, kuko na we ngo atigeze agaragaza kwitandukana n’umuyobozi we mu kunyunyuza imitsi abaturage no kubiba,aho nyobozi y’umudugudu ngo yari imaze gucikamo ibice, hari icya Mudugudu n’uwo Mutekano, n’icy’abasigaye batihanganiraga ibi bikorwa.

Nsengiyumva ati: “Twakoze inama y’abaturage bagaragaza ko Mudugudu ari inyuma y’ubu bujura bwose bubera mu mudugudu bukanarenga imbibi zawo. Banatanga ingero z’abo bagiye bakemanga bakabakuraho,Mudugudu agaca Ruhinga nyuma akabasubizaho mu buryo butumvikana,Mutekano na we ibyo bose akabikingira ikibaba, banagaragaza ko ibyinshi mu byibwa byashyirwaga Mudugudu akabigura kuri make, bahitamo kubakuraho icyizere bombi.’’

Gitifu anavuga ko uyu Mudugudu yari yarahamagajwe kenshi ku murenge akagirwa inama ariko ingeso ikanga. Ati: “Nyuma y’ibirego by’abaturage,tunashingiye ku byari bisanzwe bimuvugaho ko akemurira ikibazo uwo babanje kwicarana mu kabari ke akagira amacupa y’inzoga agura, kimwe n’izindi ndonke yavugwagaho yaka abaturage,n’uko kugura ibyibwe n’abo banyerondo,tukaba twaramuhamagaye kenshi ku murenge tukamugira inama,agakosora bimwe,ibindi agakomeza kuba wawundi,twashimye icyemezo cy’abaturage.’’

Abaturage bahise batora by’agateganyo Mudugudu mushya Bimenyimana Xavin, na Mutekano Nzamwita Philbert, banemeza ko irondo bazajya barikorera bakurikije amasibo yabo.

Ngo hagiye gutegurwa uko rizajya rikorwa n’abatuye uwo mudugudu bose bafite imyaka hagati ya 18 na 55, iby’irondo ryitwa iry’umwuga ribiba barabisezerera, abibwe bongera gusabwa gutanga ikirego, byazagaragaza koko, ko Mudugudu yafatanyaga na bo ubwo bujura akazahanwa by’intangarugero.

Umwe mu baturage ati: “Twishimiye kubakuraho tugashyiraho inyangamugayo dufitiye icyizere. Tugiye gufasha abo twatoye gukura igisebo n’igisuzuguriro cy’ubujura mu mudugudu wacu, tureke gukomeza kuba iciro by’imigani kubera abayobozi babi, duharanire kwiteza imbere no kwesa imihigo.’’

Kwikorera irondo, ati: “Ni byo twahisemo. Tuzaryikorera neza,ubwo tuzaba turi na benshi,tuzajya dukwira hose. Ntawe uzongera kweza agatoki,utwumbati, cyangwa udukawa ngo asange ibyo bisambo byaraye bidusoromye, byitwa ngo biducungiye umutekano,ayo twabihembaga buri kwezi tuzayakoresha ibindi bituzamura.’’

Ikibazo cy’ubujura bwa nijoro mu mirima,mu nyubako z’ubucuruzi no mu nzu z’abaturage, kimwe n’abategera abaturage mu mayira bakabambura, kiravugwa henshi,haba muri aka karere,aka Rusizi n’ahandi, abaturage bagashyira mu majwi bamwe mu banyerondo ariko bikamera nk’ibifashe ubusa, Gitifu Nsengiyumva akavuga ko iwabo bagize amahirwe bikigaragaza,agasaba abaturage kujya batanga amakuru kare ibyaha nk’ibyo bigakumirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *