Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup itegerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mata 2017, nyuma y’uko ibuze umukino wa mbere w’irushanwa.
Iyi kipe yari imaze iminsi mu gihugu cya Nigeriya mu mukino waraye uyihuje na Rivers United yo muri kiriya gihugu yanayitsindiyeyo ibitego 2 ku busa yo igataha amara masa biteganyijwe ko iba isesekaye ku kibuga i Kanombe ku isaha ya saa tatu irengaho z’umugoroba ihagurutse ku kkibuga cy’indege cya Lagos.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe hategerejwe umukino wo kwishyura aho ikipe ya Nigeria ya Rivers United izaba na yo yaje mu Rwanda muri wikende itaha, umutoza w’iyi kipe, Masudi Djuma araha abafana b’iyi kipe icyizere ko azayishyura nk’ibyo yayikoreye ubwo na yo izaba yaje i Kigali.
Uyu mutoza aratanga icyizere mu gihe n’ubundi yari yagiye muri kiriya gihugu yizeye intsinzi agakubitwa 2 ku busa.
Yagize ati”nta mukino usa n’undi, igice cya mbere cy’iminota 90 twagitakaje ariko tugiye gukora ibishoboka natwe dutsinde ikindi gice tuzakiniramu Rwanda mu mukino utaha.”
Ikipe ya rayon sports nta kuruhuka ifite kuko igomba guhita ikomeza imyitozo kugira ngo inzozi zayo zizabe impamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe ikipe ya Rayon sports yari yazamutse mu irushanwa nyuma y’uko ikipe ya Mali, Onze Createurs byagombaga guhura mu mukino w’ijonjora yavuyemo idakinnye kuko amakipe yose yo muri kiriya gihugu yahagaritswe mu irushanwa ku buryo butunguranye bityo Rayon Sport igakomeza ityo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


