Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ICG ( International Crisis Group ) cyo mu Bubiligi, bugaragaza ko imvururu zishingiye kuri politiki zo kuva mu mwaka wa 2015, mu Burundi, zagize ingaruka no ku gisirikare bityo abasirikare bari hagati ya 600-2000 baratoroka barahunga.
“Ubwoba bwo kwicwa bwongereye umuvuduko mu basirikare bo mu Burundi wo gutoroka kuva 2015, amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi abari hagati ya 600 na 2000 barahunze kuva ubwo imvururu zatangiraga”.
Iki kigo cy’ubushakashatsi cyatangaje amwe mu mazina y’abasirikare bakomeye bagiye bahunga, Lt Col Alexandre Mbazumutima wari umuyobozi w’ingabo muri burigade y’120, Major Emmanuel Ndayikeza, Col Edouard Nshimirimana,… “Benshi bagiye batoroka mu mpeshyi ya 2016 berekeza muri Ethiopia, Ububiligi,…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kigo cyakoze ubushakashatsi kigaragaza ko mbere igisirikare cy’u Burundi cyari gifite izina ryiza mu ruhando mpuzamahanga, kuva mu mwaka wa 2015, imbaraga cyari gifite zitangira gucumbagira biturutse ku bwicanyi, ifungwa, ihunga rya bamwe batavugaga rumwe na Leta kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Col Gaspard Baratuza, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ntabwo ahakana uko gutoroka kwa bamwe mu basirikare ahubwo arahakana imibare iki kigo cyatangaje ko barenga 600, we akavuga ko batanarenga 30.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


