Perezida Kagame asanga intera ndende iri hagati ya Djibouti n’u Rwanda atari imbogamizi ku bucuti

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asuye leta ya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, yasabye ko abaturage b’ibihugu byombi ko barushaho kugirana umubano n’ubuhahirane ndetse bakajya banasurana batitaye ku ntera iri hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo rye yagejeje ku bagize Inteko rusange ya Djibouti muri ik igitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2017, Perezida Kagame yagize ati “URwanda na Djibouti ni ibihugu bidahana imbibe ariko intera iri hagati yabyo ntiyaba imbogamizi ku bucuti.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko ashaka ko abaturage ba Djibouti n’u Rwanda bagirana ubucuti bakajya basurana, ndetse bagahahirana.
Yakomeje agira ati “twishimiye ko turi abavandimwe bakomoka ku mugabane w’Afurika, dusangiye iterambere rya yo ndetse n’icyubahiro.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko uru rugendo yagiriye muri iki gihugu rugamije kurebera hamwe abaturage b’ibihugu byombi uburyo babona iterambere rirambye, ubukungu politiki, uburezi, ubuzima, ubumenyi runaka n’ibindi bitandukanye ibi bihugu byakwiganiraho bijyanye n’ubusugire bw’ibihugu byombi.
Gusa yanavuze ko ibihugu by’Afurika bisangiye byinshi nubwo buri kimwe kiba gifite ibibazo kihariye kidahuye n’ikindi ariko ko ibintu byose bishobora gukemuka mu gihe habaye gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo.
Yagize ati”dukwiye kuvugira hamwe, mu ijwi rimwe nk’umugabane, ikibazo cyose kitwugarije tukagihagurukira twese hamwe.”
Yijje kandi ko uyu mubano uzatanga umusaruro mu bifatika bishobora kuzamura abaturage bo ku mpande zombi.
U Rwanda na Djibuti bifitanye imibanire ya hafi kandi bihuje imyizerere yo kuba ari ngombwa ko Afurika ikomera ikanihesha agaciro. Ibi bikaba byatangajwe na perezida Kagame muri Djibuti mu kiganiro we, na mugenzi we, Ismail Omar Guelleh bahaye itangazamakuru .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibihugu byombi bikaba byashyize umukono ku masezerano 5 atandukanye yo kurushaho gukomeza ubufatanye.
Nyuma yo gusoza ijambo rye, uruzinduko rwe yarusoreje ku cyambu cya Doraleh cyo muri kiriya gihugu.
222
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *