Rulindo: Nyuma yo gufungirwa isoko na Kongo, aborozi b'inkoko bararira ayo kwarika

Sangiza iyi nkuru

Aborozi b’inkoko mu Rwanda bahangayikishijwe no kubura aho bagurisha ibikomoka ku nkoko kuko bafungiwe amasoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kuva aho hamenyekanye indwara y’ibicurane by’ibiguruka mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu borozi b’inkoko batuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru, baganiriye n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko bamaze guhomba amafaranga atagira ingano muri aya mezi 2 gusa ashize aya masoko afunzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe yagize ati “maze guhomba miliyoni zitari munsi y’eshanu mu gihe undi yagize ati “ agaciro k’igi karamanutse kuva icyo gihe, aho igi ryavuye ku mafaranga 75 rikagera kuri 50, bityo tukaba tugomba no gukora ku byo twari tumaze kugeraho ngo tubone uko twita ku nkoko no ku miryango yacu, ibi byatumye kugeza ubu maze guhomba asaga Miliyoni 10.”
Hashize amezi asaga 2 ho gato, ubucuruzi bw’amagi n’inkoko bwambukiranyaga imipaka ya Kongo bukumiriwe, kubera ikibazo cy’indwara y’ibicurane yarangwaga mu karere cyane cyane muri Uganda, naho mu Rwanda, ubuyobozi bugahakana bwivuye inyuma ko iyo ndwara itigeze ihagera.
Aba baturage basaba ko bakorerwa ubuvugizi aka kato kagakurwaho bakongera kubona isoko muri Kongo kuko abaturanyi babobadafite ubushobozi bwo kubagurira amagi arimo kwangirikira mu maso yabo kubera kubura aho bayagurisha.
Habiyaremye Protee yagize ati “mu mudugudu wacu wa Kinini, hashobora nko kuvamo amagi ibihumbi 33 umunsi umwe, abaturage bagura amagi hano ntibarenza amagi 50 gusa, birumvikana ko nta ho bayakora, ikibazo no ku giciro gito twabuze umukiriya kuko nta wushaka kuyagura.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko barunze amagi kugeza ubu babuze aho bayagurisha mu gihe leta y’u Rwanda yo ikomeza guhumuriza abaturage ivuga ko Kongo bidatinze izemera kongera gufungura amasoko aba borozi bakongera kugurisha umusaruro wabo.
Dr Christine Kanyandekwe, ashinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, agira ati “icyabaye ku ruhande rwa Kongo ni ugukumira nk’uko natwe twabikoze kuva twakumva kiriya kibazo, ariko ubu turi mu biganiro kandi ndizera ko mu gihe kitarambiranye biba byakemutse, Abanyarwanda bakongera kubona isoko ry’umusaruro wa bo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bakemeranywa ko bagiye gufungura imipaka.
Naho ku ruhande rw’aborozi, bo bavuga ko kugira ngo ikibazo cyabo kibugarije gikemuke ari uko haza nk’umuntu agahira amaraho amagi n’inkoko birunze bifuza umunsi ku wundi ko byahava kuko byononekara bikabateza igihombo kitagira ingano, dore ko abenshi babitse amagi asaga ibihumbi 100.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *