Umwana ufite imyaka 12 yapfuye yishwe n’abana bagenzi be batatu ubwo barimo bakina umukino wo guterana amakofi n’inshyi (kick and slap) ari byo byaviriyemo uwo mwana urupfu.
Abo bana bari hagati y’imyaka 13, 15 na 16. Muri uyu mukino, uyu mwana baje kumukibita bikomeye ava amaraso menshi, bimuviramo kuhasiga ubuzima.
Francis Ngosa witabye Imana yazize kuva amaraso menshi mu kanwa bamutwara ku kigo nderabuzima cya Luamfu ariko ahagera yamaze gushyiramo umwuka.
Polisi yahise itangaza ko abo bana batatu batawe muri yombi aho bagiye kugezwa imbere y’ubutabera aho bazaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.
Yanditswe na Bagabo John


