Abantu 2 biciwe mu gitero cyagabwe n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho mu Ntara ya Mwaro iherereye hagati mu Burundi, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi agera kuri AFP avuga.
Abo bantu bitwaje ibirwanisho bageze ku gasozi ka Gacimbirigongo bahatira abaturage gusohoka mu mazu, barangije bahamagara abantu babiri mu mazina yabo babasaba kujya imbere mbere yo kubarasa nk’uko umuyobozi wa Komini Gisozi, Célestin Singirankabo yabitangaje ku murongo wa telephone.
Umwe mu bishwe yari aherutse kuba umunyarwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi, mu gihe undi yari umwe mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rwitwa Imbonerakure.
Guhera mu kwezi kwa Gashyantare abantu bagera kuri 7 bamaze kwicwa mu gihe abarenga 50 bakomerekejwe na za grenade ziterwa hirya no hino mu murwa mukuru, Bujumbura.
Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu, ikindi gitero cya grenade cyakomerekeje abantu 10 barimo abapolisi babiri, mu gace ka Kamenge mu majyaruguru ya Bujumbura nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye. Abandi bantu 5 bakomerekeye mu gitero nk’iki kuwa Gatanu mu mujyi wa Kirundo nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.
Yaba ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo bose bashinjanya ibitero by’iterabwoba byakomeje kugenda b kuva ibibazo by’u Burundi byatangira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



