Abaturage baricwa n’inzara u Burundi bukanga imfashanyo, ukwimye ibiryo aba ashaka ko upfa- UPRONA

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe na Thacien Sibomana, umuvugizi w’ishyaka UPRONA, ritemewe mu Burundi, aho anenga cyane icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi ubwo yasubizaga imfashanyo za PAM zari zivuye mu Rwanda, zishyiriwe abashonje mu Burundi.
Sibomana avuga ko Abarundi ubwabo batigeze banga iyo mfashanyo kuko barayikeneye, ahubwo ko ari Leta yabyanze kandi mu by’ukuri hari abayikeneye we avuga ko barimo kwicwa n’inzara.
Ati: “Si Abarundi babyanze, byanzwe na Leta iriho, iyo Leta rero gukora ibyo ni icyerekana ibyigaragaza kandi abarundi bakwiriye kumenya ko ikibwiwe ari icyumvwa, iyo Leta yanga ko haza imfashanyo igemuriwe Abarundi barimo bicwa n’inzara, ziza gufasha impunzi ziri hano ku butaka bw’u Burundi ziva za Congo n’ahandi, ni ikigaragaza ko itazi neza abaturage iyobora”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza avuga ko n’ubundi ukwimye ibiryo ataguha n’ibindi ukeneye, ati: “wowe umuntu yaba atakuvuye inzara akakumara inyota? Ese yakubuza gupfa, inzara irica, iyo atakuvuye inzara rero aba ashaka ko unogoka, niyo mpamvu Abarundi bakwiriye kureba icyo iyo Leta irimo kubaronderera”.
Yakomeje avuga ko Leta y’u Burundi hari ibyemezo bimwe na bimwe ifata uko yishakiye kandi bidakwiriye, akaba yifuza ko imiryango mpuzamahanga ikwiriye kwikubita agashyi ikagira icyo ibikoraho bitaba ibyo abantu benshi bakazagenda bayivamo.
Nicole Jacquet, uhagarariye PAM i Burundi aremeza aya makuru agira ati “Ntabwo ari ubwa mbere imodoka zacu zihagarikwa, haba mu Burundi cyangwa no mu bindi bihugu, niyo mpamvu bitaduhagaritse umutima, ubwo ku wa Gatandatu nabonaga amakamyo ahagaritswe nahise mpamagara igipolisi kimbwira ko kiyabujije kwinjira ku bw’impamvu z’umutekano.
Akomeza avuga ko nta kindi bari kubikoraho ko bahise bafata icyemezo cyo kuyasubiza inyuma, gusa agashimangira ko bazashaka izindi nziza bizacamo izo mfashanyo zikazagera i Burundi nubwo bwose ngo bizahenda zikanatinda mu nzira.
Aganira n’ijwi rya Amerika, OP1 Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi arasobanura icyabateye kwangira ayo makamyo kwinjira, ati “ni ku mpamvu z’umutekano w’igihugu cy’u Burundi, murabizi ko abantu bava muri kiriya gihugu (Rwanda) bateje umutekano muke hano mu mwaka wa 2015, murazi ko hari ibirwanisho byinshi byaje biva hariya n’abantu b’inkozi z’ibibi zaje zikica abayobozi hano bagatera muri za Kanyanza, … aha rero umuntu akubwiye ko ari ku mpamvu z’umutekano uhita wumva icyo ashatse kuvuga”.
Umunyamakuru yaramubajije ati “nk’igipolisi gifite ubunararibonye, ntabwo mwabashaga kubanza kureba niba izo mfashanyo ntacyo zazangizaho abo zigenewe?. OP1 Nkurikiye yamusubije agira ati “ icyemezo cyafashwe gutyo”.
Imfashyanyo zasubijwe inyuma zageraga kuri toni 300 z’ibishyimbo ariko imfashanyo yose harimo n’ibyari bitaragera ku mupaka ni toni 508 zari zigenewe abantu ibihumbi 12, bagizwe n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi n’izindi serivisi za PAM, zirimo kugaburira abantu bugarijwe n’amapfa. Aya mapfa ngo niyo yatumye PAM itagura ibi biribwa imbere mu gihugu yanga ko yahungabanya amasoko y’imbere mu gihugu ihitamo kubigura mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *