Uganda: Gen. Mugisha Muntu wiyirukanye mu ngabo yatumiwe mu nama ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi aherutse kuvuga ko Gen Muntu Mugisha yemerewe kwitabira inama ya gisirikare nubwo ari mu buhungiro.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko abajijwe impamvu bateguye inama ya gisirikare ntibatumire uwahoze ari umuyobozi wa cyo Gen. Mugisha Muntu wari na perezida w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda rya FDC.
The new vision dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Muwanga Kivumbi ari we wabajije uw’ingabo impamvu batatumiye Perezida w’ishyaka FDC mu nama kandi biteganywa n’itegeko, iyi nama ikaba igamije gutegura no kurebera hamwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenewe ingabo mu mwaka wa 2017/2018.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Muhoozi yagize ati “nta muntu wigeze akumira Gen Muntu kwitabira inama y’ingabo.”
Muri iyi nama, hagomba no kuzakemukiramo ikibazo kigaragaza uburyo mu gisirikare cya Uganda , abaturuka mu burengerazuba bw’igihugu aribo usanga bafite amapeti manini kurusha abaturuka mu bindi bice by’igihugu, iki kikaba ari kimwe mu bibazo byibazwa n’abatavuga rumwe na leta ndetse na bamwe mu badepite.
Ni muri urwo rwego uwahoze ari umudepite muri kiriya gihugu waje no gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, Kivumbi yagize ati “ibi rwose ntibyemewe, turi mu gihugu aho umuyobozi mukuru w’igisirikare akomoka mu Burengerazuba, umuvugizi w’ingabo, akomoka mu Burengerazuba ndetse n’umwungirije, minisitiri w’Umutekano, ni uwo mu burengerazuba, minisitiri w’Ingabo, na we ni uko, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ingabo, na we ni uko, ibi si byo rwose.
Uyu muyobozi yakomeje avuga n’abandi benshi batandukanye bakora mu bijyanye n’igisirikare ariko mu nzego zikomeye, agaragaza ko ari akazu ka Perezida Museveni.
Adolf Mwesigye, ni Minisitiri w’ingabo, arwanya yivuye inyuma imvugo akazu mu gisirikare cya Uganda, akemeza ko mu guhitamo ingabo harebwa muri buri karere mu turere two mu gihugu naho kuzamura abantu mu ntera bikajyana n’ububasha baba basangana umuntu ku giti cye.
Gen Muhoozi na we avuga ko uburyo igisirikare cya Uganda gipanze bikurikije amategeko kuko hari n’abo mu zindi ntara bakomeye muri kiriya gisirikare cya Uganda.
Yagize ati “uko igisirikare giteye birahagije, dufite umuyobozi w’ingabo zo mu kirere, Maj. Gen. Charles Lutaaya, umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Peter Elwelu n’abandi batandukanye.
Muntu ni umwe mu basirikare 15 bakomeye mu gihugu cya Uganda biteganyijwe ko bazitabira iriya nama.
Gen Major Mugisha Muntu ni umwe mu basirikare ba Museveni umuntu atatinya kuvuga ko ari umusirikare w’urugamba bitewe n’ibikorwa bye, yitandukanyije na Museveni mu gihe we yari yaramwiyegereje nk’umujyanama we.
Muntu Mugisha yavutse tariki ya 7 Ukwakira 1958, avukira ku butaka bwa Uganda mu karere ka Ntungamo, yakuriye mu gihugu n’amashuli ayigira mu gihugu dore ko yari afite se witwa Enock Ruzima Muntuyera wari warashakanye na Aida Matama Muntuyera, se yari azwi cyane ndetse ari n’inshuti ya Perezida Obote.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2012, Gen Mugisha yinjiye mu ishyaka FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Museveni, iri shyaka ubu riyobowe na Dr Kizza Besigye nawe wahoranye na Gen Muntu ku rugamba rwo kubohora igihugu, Dr Kizza we akaba yari n’umuganga wa Museveni.
Uku kurwanya ubutegetsi bwa Museveni yabonye bitamuhira ahitamo guhunga igihugu, ubu avugira hanze arwanya Leta ya Museveni, uku kwivana ku ibere kwe imburagihe kandi Perezida yari amukunze byagiye bituma benshi bamugarukaho cyane cyane abarwanya Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *