Ishyaka Green Party ryamaze kurega moteli y’i Kayonza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko ryamaze kurega moteli yo mu mujyi wa Kayonza yashatse kwanga kwakira inama yaryo yo ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba kandi yari yaramaze kwakira amafaranga yaryo.

Tariki ya 17 Kamena 2023 ni bwo ubuyobozi bw’iyi moteli yitwa Midland bwanze ko iyi nama ibera mu cyumba cy’inama cyayo cyari cyishyuwe na DGPR mbere y’igihe, busobanura ko itajya yakira inama z’amashyaka.

Ubuyobozi bw’iyi moteli bwari bwamaze gusubiza iri shyaka amafaranga yaryo bwaje kwemera kwakira inama, bigizwemo uruhare n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, witabajwe muri iki kibazo.

Nyuma y’inama yabaye ikerewe bitewe n’impaka zabanje, Dr Habineza yamaganye moteli na hoteli ziheza amashyaka ya politiki, anaboneraho gusaba ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gishinzwe gukurikirana imikorere yazo ko cyafata ingamba. Ati: “Dufite amashyaka 11 kandi yose afite uburenganzira bungana. RDB ikwiye gufata ingamba byihuse.”

Kuri uyu wa 22 Nyakanga, mu kiganiro Dr Habineza yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama y’urubyiruko rwo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali, yatangaje ko bamaze kurega moteli Midland muri RDB, gusa ngo ntibarahabwa igisubizo.

Yagize ati: “Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, naramwandikiye, ntabwo aransubiza, ahubwo na we ndamusaba ko ansubiza. Ko bahana iriya moteli, yitwa Midland y’i Kayonza. Yakoze amahano. Kuba twaragiyeyo dufite proforma, twarishyuye ko tugomba kuhakorera inama, umunsi abantu bamaze kwinjira muri salle y’inama ukabasohora ngo ‘ntabwo dukorana n’amashyaka ya politiki’. Ntabwo bivuze yuko bari batatuzi. Bari batuzi. Byari biteye ubwoba.”

Dr Habineza avuga ko yamenye amakuru y’uko iyi moteli isanzwe yakira inama z’indi mitwe ya politiki, kandi ko ba nyirayo ari “abayobozi”, akabona ko ibyo ubuyobozi bwayo bwakoze bishingiye ku “myumvire ya kera”.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *