Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yatangaje ko zitabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko zibereyeho kurinda amahoro, haba imbere mu gihugu no mu mahanga.
Ibi yabivuze ubwo yari amaze gukurikirana umusozo w’imyitozo y’urugamba yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo cya Gabiro kuri uyu wa 17 Kanama 2023.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nka RDF “Ntiturinda igihugu gusa. Twaranacyubatse, turacyubaka, n’ubu turacyakomeza kucyubaka. Discipline ni urufunguzo rwo kugera ku ntego z’akazi. Ituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya aha ngombwa. Na yo ntabwo ihagije ariko ni cyo twubakiraho.”
Perezida Kagame yasobanuye kandi ko RDF itabereyeho gushoza intambara. Ati: “RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara, ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro. Hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya, byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa se inshuti ziba zatwitabaje.”
Imyitozo ya Exercise Hard Punch yatangiye mu mwaka w’2016. Isanzwe ibera mu kigo cya Gabiro kandi ihuriza hamwe abasirikare bo mu mitwe itandukanye.



One Response
RDF ntibereyeho gushoza intambara: Perezida Kagame
Kera baravugaga ngo “Urwanda ruratera ntiruterwa”. Iyo mvugo ikwiye gusubirwamo maze Urwanda ntirube gashozantambara mu karere. Abaturanyi baratwishisha ariko tukajya kugarura amahoro mu bindi bihugu bya kure! Wabisobanura ute? Umwe mu bajenerali bicaye hariya yavuze ko asenga Imana ngo itahagarika intambara yuko ngo bakiri bato ku bulyo itababuza ikiraka. Ngo bazatera igihugu gikubye Urwanda inshuro 89 bagaruke babyina intsinzi. Ngiyo imvugo rutwitsi ishoza intambara mu karere. Ni byiza rero ubwo umukuru w’igihugu yayamagannye.