Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko amakosa yakozwe na ba rwiyemezamirimo ari yo yatumye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali bidindira.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ubwo we hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo batanga ibisobanuro ku idindira ry’iyi serivisi.
Mukuralinda yavuze ko mu rwego rwo kugoboka ba rwiyemezamirimo batanga iyi serivisi, guverinoma yabahaye ‘Nkunganire’ kugira ngo badacika intege, ariko bamwe muri bo bayikoresha mu rindi shoramari.
Yagize ati: “Ese iyo babonye Nkunganire, ko batubwiye ko, hari ababimbwiye ku wa Gatanu mu gitondo, mbere y’uko Minisitiri aduhamagaza ko twige kuri iki kibazo, turababaza tuti ‘Mufite bisi zingahe mu igaraje?’ Bati ‘Hari ijana’, ‘Ku wa Gatatu nibabaha miliyari 6 cyangwa 5, izo bisi mu byumweru bibiri zizaba zasubiye mu muhanda’?”
Umuvugizi wa guverinoma wungirije yagize ati: “Ni ukuvuga ngo hari igihe amafaranga atangwa, ntasubizwe mu mabisi. Hari igihe amasosiyete bayahaye amasoko, batsindiye amasoko, nta monopole kuko iyo aba ari monopole haba hari sosiyete imwe cyangwa ebyiri. Ngira ngo icyo gihe zari enye! Ebyiri ziza kuvamo kuko zananiwe.”
Na none ati: “Niba ufashe amafaranga yawe ku giti cyawe, ugashyira mu mabisi, bisi zikinjiza, asohotse ½ kikajya mu bindi, andi akajya mu mabisi, ni gute amabisi atagenda agabanyuka?”
Mukuralinda atanze ibi bisobanura nyuma y’aho ba rwiyemezamirimo muri iyi serivisi bagaragaje ko guverinoma itinda kubaha inyunganizi, bamwe bakaba barasobanuye ko ari yo mpamvu yatumye babivamo.


