ACP Rutikanga wagizwe Umuvugizi mushya wa Polisi

CP Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuva mu Kwakira 2018 ntabwo akiri kuri iyi nshingano guhera kuri uyu wa 30 Kanama 2023.

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko Umuvugizi mushya wayo ari ACP Boniface Rutikanga, akaba ari na we washinzwe ishami ry’itangazamakuru n’inozabubanyi (Media and PR department). Ubusanzwe yari yungirije CP Kabera muri iyi nshingano.

Yagize iti: “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.”

CP Kabera yahawe inshingano nshya yo kuba Komiseri wa Polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga birinda umutekano.

ACP Rutikanga wagizwe Umuvugizi mushya wa Polisi
ACP Rutikanga wagizwe Umuvugizi mushya wa Polisi

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. CP Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
    Ari KABERA ari n’uwo yari yasimbuye Theos BADEGE bose bari mu bintu byabo bumva neza kdi bazi no gusobanura ibintu neza. Abaturage bakundaga ibisobanuro byabo cyane cyane Kabera muri Covide

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *