Ibihugu 13 byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi n'abafana ba ruhago

Sangiza iyi nkuru

Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yamaze koherereza ubutumire ibihugu bigera kuri 13 byo muri Afurika, mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abandi batandukanye bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irirushanwa rikaba riteganyijwe ku itariki ya 1-4 Kamena i Kigali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihugu 13 byatumiwe harimo Morocco, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, ndetse na Nigeria.
Kugeza ubu FERWAFA ikaba ivuga ko igitegereje ko ibi bihugu byemera ubutumire ndetse bigasubiza, iyi ikaba ari inshuro ya 2 hapangwa irushanwa nk’iri nyuma y’iryabaye muri 2015 ari na bwo ryatangizwaga, aho ryari ryahuje u Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse na Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba izakoresha iri rushanwa mu bikorwa byo kwibuka inategura kwitabira irushanwa ry’igikombe nyafurika ryo muri 2019.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *