Dr Nsabimana Ernest wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ibikorwaremezo yari amazeho umwaka n’amezi 7 yasabye Perezida Paul Kagame imbabazi ku byo atakoze neza mu nshingano ze.
Tariki ya 31 Mutarama 2022 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr Nsabimana Minisitiri w’ibikorwaremezo, aho yari asanzwe ayobora urwego ngenzuramikorere, RURA.
Icyo gihe, Dr Nsabimana yashimiye Umukuru w’Igihugu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, atizigamye. Yagize ati: “Mbikuye ku mutima, nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwangiriye. Niteguye gutanga umusanzu ntizigamye mu kubaka igihugu cyacu.”
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, Dr Nsabimana yasimbuwe na Dr Gasore Jimmy usanzwe ari inzobere mu bumenyi bw’ikirere. Iri tangwa ry’inshingano ryemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr Nsabimana yongeye gushimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yari yaramugiriye, aboneraho kumusaba imbabazi. Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mbashimiye byimazeyo amahirwe mwampaye yo kuyobora Minisiteri y’ibikorwaremezo. Ibitaragenze neza ndabisabira imbabazi. Niteguye kandi gukomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyacu. Ndabashimiye.”
Yahawe inshingano mu gihe Minisiteri y’ibikorwaremezo yari ifite akazi ko kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango Commonwealth (CHOGM) muri Kamena 2022. Ibyo byagenze neza, n’amahanga aranyurwa.
Dr Nsabimana yari ayoboye Minisiteri iri ku gitutu cy’abaturage bitewe n’ikibazo cyo gutwara abantu kimaze igihe kinini kitarabonerwa umuti. Abagenzi baratakambye, bagaragaza ko bamara umwanya munini muri za gare no kuri parikingi bategereje imodoka.
Impinduka muri guverinoma y’u Rwanda zaherukaga tariki ya 22 Kanama 2023, aho abarimo ba Minisitiri 3 bahinduriwe imirimo.


