Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yâimari nâumutungo byâigihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yasabiye umuyobozi ushinzwe amasoko mu rwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, gukurikiranwa nâinzego zâubutabera.
Kuri uyu wa 13 Nzeri 2023 ni bwo abayobozi bo muri RCA bageze imbere ya PAC. Uwahoze ayobora uru rwego, Prof. Harelimana Jean Bosco na we yari yaratumiwe, ariko ntabwo yitabiriye ibazwa ryâiyi komisiyo, kubera impamvu atasobanuye.
Ubwo PAC yageraga ku masoko, yasanze, nkâuko raporo yâUmugenzuzi Mukuru wâimari ya Leta yâumwaka wâ2022/2023 ibigaragaza, muri uru rwego haraguzwe intebe zo mu mbaho zo mu bwoko bwa MDF buzwiho kutaramba, kandi hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati yacyo na rwiyemezamirimo, hakabaye haraguzwe ubwa Libuyu bukomera.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yitegereje muri raporo yâUmugenzuzi Mukuru wâimari, maze abwira abayobozi bo muri RCA ati: âNizere ko ibyo mbona hano muri raporo kuri page ya 32 ari byo turimo kuvuga. Yagombaga kuzana intebe ikoze muri Libuyu, azana ikoze muri MDF. Yego Procurement?â
Umukozi ushinzwe amasoko (procurement) muri RCA, Hakizimana Claver, yasubije ati: âIyo ni Front Desk. Yagombaga kuzana iyo muri Libuyu.â Muhakwa amubajije niba rwiyemezamirimo koko yarazanye MDF, yamusubije ati: âYegoâ, arongera amubaza ati: âMurayakira?â, na we ati: âYes.â

Depite Uwimanimpaye Jeanne dâArc amaze kubona iki kibazo, yavuze ko amakosa agaragaza mu masoko akwiye kugira icyo akorwaho kuko amaze kuba menshi. Ati: âNahoze nivugira ngo ibyo mu masoko bimaze kuntera ubwoba, ni ukuri urebye aho twahereye, igihugu cyacu cyaragerageje, kirwana nâabantu bameze gutya, gihera mu byo kwiba mu bitabo nâibindi, aho ngaho imyenge yarafunzwe. Ariko ibiri mu masoko, ni ukuri tuvugishe ukuri nkâAbanyarwanda tutibera, hakeneyemo kugira icyo tuhakora.â
Yakomeje avuga ko Hakizimana adakwiye imbabazi. Ati: “Ubu nkâubu koko mu kanya yasabye imbabazi ko miliyoni 11 zagiye kandi aricaye, aracyahembwa amafaranga yâAbanyarwanda. Yasabye imbabazi nâubwo tutazimuhaye wa mugani wa Murara. Ubu se umuntu yahera he? Koko muvugishije ukuri, nâijisho riguhaye, Libuyu uko igura umuntu wese ntabizi? MDF uko igura, umuntu wese ntabizi? Ubu se ubukomere bwo burahuye? Libuyu iri hanze nâiyo yanyagirwa ntabwo ipfa. MDF ushobora no kuyicaraho ikarara iguye. Tuvugishije ukuri, ugasinya, nahoze ntekereza, nkâibi wabisinye wowe nta bwoba ufite nkâubwo mfite? Ese nta gihombo wabonyemo? Chair aha ngaha ho rwose ndumva ari ikintu gikeneye abandi batari twe.â
Depite Mukabalisa Germaine yabajijwe icyakozwe nyuma yâaho Hakizimana yemeye ko yakoze aya makosa. Ati: âUyu we kumubaza twaba turimo kumugora kuko ibibazo byose yasubije âYegoâ. Kandi nâubundi yasubije âYegoâ iyi raporo igikorwa mu kwa 4, turi mu kwezi kwa 9. Ahubwo ndagira ngo mbaze, icyakurikiyeho ni iki nyuma yo kubona iyi raporo? Kuko ibisubizo byose ni âYegoâ ntabwo ari kutubeshya. Ari kubyemera byose.â
Depite Niyorurema Jean RenĂ© yasabye ko bibaye ngombwa, inzego zibishinzwe zacungira hafi uyu mukozi. Ati: “Njyewe icyo nashakaga kuvuga, uriya mugabo ntakomeze kudukinisha. Inzugi turazizi, aho kugira ngo akomeze adusiragize avuga ngo ni Libuyu kandiâŠUrugi rusizwe verine atari Libuyu, ruba ruzwi. Ntuze gukomeza kudukinisha, ahubwo subiza ibyo bakubaza. Ahubwo nibiba ngombwa, bagucungire hafi.â
Umuyobozi Mukuru wa RCA guhera muri Kanama 2023, Dr Mugenzi Patrice, yasobanuriye iyi komisiyo ko urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza ku makosa yagaragaye mu itangwa ryâamakosa, kandi ngo yaba yaragizwemo uruhare na benshi.
Dr Mugenzi yagize ati: “Amakuru mfite ni uko uko bari kugisubizaga ubuyobozi. Hari investigations zirimo zikorwa na RIB. Kudisikolozinga findings ziva muri RIB, ahubwo ni uko na bo tubategerejeho findings zabo. Nyakubahwa Chair murambabarira yuko n’ibibazo bikurikiyeho byose bishingiye kuri iri kosa. Iri kosa ryabaye ni ikosa risa n’aho rikomatanyije, ririmo abantu benshi. Mwabyumva nk’ikosa abatekinisiye bakoze ariko bidakuyeho ko uwagize uruhare urwo ari rwo rwose yazabibazwa n’inzego zibishinzwe.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko iyi komisiyo na yo izakomeza gukurikirana iki kibazo.



