Umugabo wanjye yanyirukanye ngo naravumwe-ndagisha inama

Sangiza iyi nkuru

Nkiri umwana muto, numvaga nzaba umuntu ukomeye ndetse nkaba nk’umucungamutungo w’ikigo runaka gikomeye, gusa inzozi zanjye ntabwo zaje kumpira ahubwo ibyambayeho bitandukanye cyane n’ibyo nibwiraga muri icyo gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Narerewe ku mukecuru w’incike nyuma y’uko data utubyara adutaye uko twari abana 4.
Nize amashuri abanza n’ayisumbuye, aho narangwaga no kurata ibizamini no kwirukanwa kenshi nabuze amafaranga y’ishuri, dore ko uwo mukecuru watureraga nta bushobozi yari afite.
Nubwo nize nabi, nagerageje gushakisha imibereho uko nshoboye kugeza nshinze akabutike gaciriritse ariko kabashaga kumfasha kwita kuri barumuna banjye ndetse nkunganira wa mukecuru.
Burya koko ngo inzira ntibwira umugenzi, nyuma naje kumenyana n’umugabo w’imyaka 35 dutangira gukundana ntitaye ku myaka yandushaga ndetse nyuma y’umwaka 1 tubyarana umwana mwiza w’umukobwa, twatangiye kubana nk’umugore n’umugabo haciye indi myaka 2 tubyara undi mwana ariko ku bw’ingorane aza kuva ku kazi yari afite.
Mu by’ukuri nabonaga dukundana nubwo ubuzima twabanagamo bwasaga n’ubworoheje bwarangwaga no kwiyumvanamo.
Kuva ubwo ubuzima bwatangiye guhinduka, umugabo twabanaga mu mahoro ahinduka nk’ikirere atangira kujya arangwa n’umwaga ndetse rimwe na rimwe akankubitira mu maso y’abana.
 
Rimwe numvise telefone ya mabukwe ansaba ko namwoherereza abana bakamusura mu biruhuko, icyo gihe ndabikora kuko namwubahaga kandi na nubu nkimwubaha ku buryo nta cyo nari kurenza ku cyifuzo cye.
Nyuma namusabye ko yakongera kubanyoherereza ngo bajye ku masomo ambwira ko nta bo azampa kugeza igihe mariye kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imibereho.
Ubwo umugabo wanjye we ntitwari tukivugana kuko yahise anta avuga ko namuteye umwaku ko ari njye ntandaro yo kuva ku kazi kwe nubwo ntazi inzira byaciyemo ajya kukavaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugabo wanjye twigeze gukundana ndetse tukanabyarana ubugira 2, yambwiye ko ndi ikivume ndetse ko ntateze no kongera gusubirana n’umuryango wanjye.
Mbigenze nte?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *