Zelensky yasezeranyije Afurika y’iburasirazuba kuyifasha guhangana n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasezeranyije ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubiha ibinyampeke mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ibi yabibwiye Perezida wa Kenya, William Ruto, ubwo bahuriraga i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Nzeri 2023, aho bagiye kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Ruto wemeje aya makuru, yatangarije ku rubuga rwa X ati: “Muri New York, nagiranye ikiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky wiyemeje gushinga ikigega cy’ibinyampeke ku cyambu cya Mombasa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Afurika y’iburasirazuba.”

Zelensky yagaragaje ko ibura ry’ibiribwa, by’umwihariko ibinyampeke, ryagizwemo uruhare runini n’u Burusiya, aho bwafunze ibyambu bya Ukraine bisanzwe bishyirwaho umusaruro mwinshi w’ingano. Kuri we, bukwiye kwamaganwa.

Gusa ngo n’ubwo u Burusiya bwakoze iki gikorwa, Ukraine iri gukora ibishoboka kugira ngo yambutse ibi binyampeke, kandi ikaba iri kubigeraho, n’ubwo bica mu nzira zigoye. Ati: “Ubwato bwinshi bwikoreye ibinyampeke bwanyuze muri izi nzira n’ubwo byagoranye.”

Mu bandi ba Perezida bo muri Afurika bahuriye na Zelensky i New York harimo Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo. Arashaka kugirana umubano wihariye n’ibihugu byo kuri uyu mugabane, gusa ibyinshi muri byo ntibijya bigaragaza uruhande bihagazeho ku ntambara ibera muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *