RSSB yahaswe ibibazo ku isoko rya Frw tiliyari 2 ryatanzwe hatitawe ku mategeko

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yahase ibibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, ku isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda tiliyari 2 ryahawe ikigo cyo mu Bufaransa gitanga ubujyanama mu ishoramari, Amundi Asset Management, hatitawe ku mategeko.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, Kamuhire Alexis, igaragaza ko mu gutanga iri soko, RSSB itigeze ikorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, ibintu binyuranyije n’amategeko agenga amasoko.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, kuri uyu wa 22 Nzeri 2023 yagaragarije PAC ko iri soko ryari rikwiye gutangwa mu rwego rwo gukosora ibyari byarapfuye mbere. Ati: “Iri soko uko ryatanzwe ryari rimaze kuba cancelled inshuro zigera kuri eshatu, hari hashize imyaka itatu hageragezwa kugira ngo hashakwe umujyanama ntibikunde. RSSB ubu tugeze kuri tiliyari 2 z’amanyarwanda, icyo gihe twari turi munsi ho gato. Ariko uko ibintu bidakosorewe igihe, ni ko byinshi bipfa.”

Ngo mu 2022 habonetse kampani mpuzamahanga 4 zahataniraga iri soko ry’ubujyanama, ebyiri zikuramo bitewe n’amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko yo mu Rwanda zitemeraga, hasigaramo ebyiri zirimo Amundi yaje kuryegukana habayeho igisa no kwinginga bitewe n’uko RSSB yari ikeneye umujyanama mu ishoramari.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yibukije Rugemanshuro ko n’ubwo Amundi yegukanye iri soko, Umugenzuzi Mukuru w’imari agaragaza ko byatwaye iminsi 329 kugira ngo impande zombi zisinye amasezerano. Yamubajije ati: “Ariko se CEO mwamaze iminsi 329 muri kudadira kontara?”

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko aya mafaranga ari menshi, bityo RSSB yagombaga kuyitondera. Ati: “Bari batubwiye ko iyo ufite trillions z’amafaranga, biba bigoye cyane aho byaca hose ariko kuri njyewe izo trillion ni zo zikwiye guca mu mucyo, guca mu mategeko yatowe n’Abanyarwanda, avuga ati ‘Ariya mafaranga kuko ari menshi, akwiye kubahiriza amategeko’.”

Mukabalisa yakomeje avuga ko amadosiye y’ibi bigo byahataniraga isoko yagombaga guca mu buryo bw’ihatana bwateganyijwe n’amategeko y’u Rwanda. Ati: “Amafaranga menshi y’Abanyarwanda ni yo akwiye guca mu mucyo, mu nzira zateganyijwe n’itegeko ryatowe n’Inteko ishinga amategeko. Batubwire neza impamvu bakiriye amadosiye adaciye muri procurement process iteganywa n’ite’eko.”

Rugemanshuro yemereye Mukabalisa ko koko amategeko atubahirijwe, ariko ngo byatewe n’uko RSSB n’abahataniraga isoko batumvikanaga ku bisabwa. Ati: “Honorable Germaine turemeranya nawe. Ntabwo gahunda ari ukwica amategeko cyangwa kutayaha agaciro pe ! Hari aho byageze actually these bidders refused to submitt documents in system (abahatana banze gushyira ibyangombwa muri sisiteme), barabyanga. Baratubwira bati ‘We want to do this, we have documents’ ariko it’s time consuming. Twashoboraga kubikansolinga ariko tukibaza, hashize imyaka itanu ariko murabyibuka, mwari hano. Iyo bigenze gutyo, ntibanagaruka. Ni nde ubabaye? Ni twe twari tubabaye.”

Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yasubije Rugemanshuro ko haba hari icyihishe inyuma y’ubukererwe bw’isinywa ry’aya masezerano. Ati: “Ukwiye kuba unabisobanura ku buryo umuntu wese abasha kubyumva, kuko n’ubwo tuganirira aha ntabwo ari twe gusa tuba dukeneye kumva iby’iri soko gusa. Icyo nashakaga kugarukaho ni iriya minsi 329. Ndagira ngo uze kuduha details z’icyo mwakoraga kugira ngo mujye kumara umwaka. Kuba wajya kumara umwaka muri negociation bifite ikintu bivuze kinini. Ntabwo wavuga yuko ari ukudoda contract gusa, harimo ibindi ukwiye kuba utubwira byatumye mugira ubu bukererwe.”

Umuyobozi wa RSSB yasubije ko koko habayeho ubukererwe, ariko ko bwatewe no kutumvikana ku mabwiriza yari ahari. Ati: “Simvuga ko iminsi 320 ari ikintu twishimira pe! Oya, ndishimira ko muri izo ngorane zose tutakansolinze. Nibura ubu biri gukorwa ndetse ku wa Gatanu twakoze inama na bo, biravansa, biragenda neza. Muzishimira umusaruro uzavamo. Ariko muri izo negotiations, nk’ibibazo byari byatinze byari European Union Data Sharing. Hari ibyo tutumvikanagaho, bati ‘Noneho tugendeye kuri European Union laws bivuga gutya’, tuti ‘No no, twebwe hano mu Rwanda amategeko tugenderaho’ ariko ukanegosiya udashaka ko…”

Rugemanshuro yagaragaje ko ibi biganiro byabayeho ariko kuri iyi nshuro, RSSB ntiyashakaga kubura umujyanama n’umwe wayifasha mu bikorwa by’ishoramari.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RSSB yahaswe ibibazo ku isoko rya Frw tiliyari 2 ryatanzwe hatitawe ku mategeko
    Ubwo aho bantu banga gushyira ibyongombwa byabo muri système ubwo bafite ubuzima gatozi?Izo triyari bazimize ntibabakorere ibyo mwifuza mwabarega he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *