France: Uwabaye Minisitiri mu Burundi n’umugore we bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwakatiye Gabriel Mpozagara wabaye Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi ku bwa Daniel Micombero n’umugore we Candide igifungo cy’imyaka ibiri, rubaziza ibyaha birimo gukoresha undi imirimo y’ubucakara.

Uru rukiko rwemeje ko Mpozagara n’umugore we bakoresheje uwitwa Sindayigaya Méthode imirimo ivunanye yo mu rugo ruherereye mu gace ka Hauts-de-Seine mu gihe cy’imyaka 10, kandi bari baramukuye mu Burundi mu 2008 kugira ngo abafashe kwita ku mwana wabo ufite ubumuga mu gihe cy’amezi.

Sindayigaya w’imyaka 43, mu buhamya yatangiye mu rubanza, yasobanuye ko ubwo yageraga muri uru rugo, Mpozagara n’umugore we bamwambuye pasiporo, baramukoresha, amezi atatu bumvikanye arashira, bigera mu myaka 10 atanahembwa.

Mu 2019, uyu Murundi yagize ati: “Bankoresheje nk’igikoresho, banyambura uburenganzira bwanjye, bamfungirana iwabo. Nakoraga iminsi irindwi mu cyumweru, ntaruhuka. Nabaga mu nzu y’ikuzimu, ahantu hafunganye cyane. Bangize umugaragu wabo.”

Umuryango Ursaff uharanira uburenganzira bw’abakozi ukanarwanya ubucakara bugezweho, uravuga ko Sindayigaya yakoreshwaga amasaha 126 mu 168 agize icyumweru. Wari waramusabiye kwishyurwa amayero ibihumbi 528 nk’agaciro k’imirimo atishyuriwe mu rugo rwa Mpozagara.

N’ubwo Mpozagara n’umugore we bavuga ko batigeze bavutsa Sindayigaya uburenganzira bwe, urukiko rw’ubujurire tariki ya 20 Nzeri 2023 rwabahamije iki cyaha, icyo gukoresha udafite ibyangombwa no kumukingira ikibaba, rubakatira igifungo cy’imyaka 2.

Nk’uko ikinyamakuru Le Parisien cyabitangaje, uru rukiko kandi rwategetse Mpozagara n’umugore we kwishyura Sindayigaya amayero ibihumbi 20 nk’agaciro k’imirimo yakoze ntiyishyurwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *