Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez hamwe n’umugore we, Nadine Menendez, barezwe mu rukiko muri New York kubera ibyaha bya ruswa bamaze igihe bakurikiranweho.
Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’umunyamategeko muri Leta ya New York, Damian Williams, n’umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe iperereza (FBI) muri iyi Leta, James Smith, rivuga ko ikirego kuri Robert Na Nadine hamwe n’abandi bashoramari batatu bakorera muri New Jersey, Wael Hana ukomoka mu Misiri, Jose Uribe na Fred Daibes, cyagejejwe mu rukiko rwa Manhattan mu gitondo cy’uyu wa 22 Nzeri 2023.
Rivuga ko Robert na Nadine baba barahawe na Hana, Uribe na Daibes ruswa ibarirwa mu bihumbi amagana y’amadolari kugira ngo uyu senateri akoreshe ububasha afite mu kurinda no kubakiza hamwe no gushakira inyungu guverinoma ya Misiri, kandi ngo abaregwa bemera iki cyaha “cyakozwe hagati y’umwaka w’2018 n’2022”.
Ikindi kandi, ngo Robert yemeye, anashyira igitutu ku bayobozi bakuru bo mu biro bya US bishinzwe ubuhinzi kugira ngo arinde ubwikubire bw’ishoramari Hana yahawe na Misiri, akome mu nkora gukurikiranwa mu butabera kw’abakorana na Uribe, anakome mu nkokora ikurikiranwa rya Daibes.
Williams yagize ati: “Hagati y’umwaka w’2018 n’2022, Senateri Menendez n’umugore we bagiranye umubano wa ruswa na Wael Hana, Jose Uribe na Fred Daibes; abashoramari bo muri New Jersey bishyuye ibihumbi amagana by’amadolari, harimo amafaranga, zahabu, Mercedes Benz n’ibindi bintu by’agaciro nk’ikiguzi cyo kuba Senateri Menendez yaremeye gukoresha ububasha bwe n’ijambo afite mu kurinda no gukiza aba bashoramari no gushakira guverinoma ya Misiri inyungu. Ibiro byanjye byiteguye kurandura ruswa, nta bwoba cyangwa gutonesha, kandi bititaye kuri politiki. Tuzakomeza kubikora.”
Smith na we yibukije ko kuva FBI yashingwa, ifite ishingano y’ibanze yo gukora iperereza ku byaha bya ruswa, amenyesha Abanyamerika ko icyaha nk’iki ku muntu nka Robert cyangiza icyizere abaturage bagirira ubuyobozi bwa USA. Ati: “Ku bashaka gukoresha imyanya yabo yo mu biro mu nyungu zabo bwite cyangwa abateganya gukoresha ruswa mu gushakira ijambo mu bakozi ba rubanda, FBI izakora ibishoboke muhure n’ingaruka zabyo mu nzego z’ubutabera.”
FBI ivuga ko yatangiye gukora iperereza mu rugo rwa Robert ruherereye muri New Jersey muri Kamena 2022, icyo gihe ihasanga ruswa we na Nadine bakekwaho kwakira irimo amadolari abarirwa mu bihumbi 550, zahabu, ibikoresho bitandukanye, kandi byose bigaragara ko byafotowe. Yaje gusanga ibi byose hari aho bihuriye n’aba baregewe hamwe.
Ngo byose byatangiye mu 2018 ubwo Hana yahuraga na Robert, akamumurikira abayobozi bo mu rwego rw’ubutasi rwa Misiri ndetse n’abayobozi mu gisirikare cy’iki gihugu. Ati: “Iryo murika ryafashije mu masezerano ya ruswa na Hana, abifashijwemo na Daibes na Uribe.”
Robert, umugore we n’aba bandi bazagezwa mu rukiko rwa Manhattan tariki ya 27 Nzeri 2023. Urubanza ruzayoborwa n’umucamanza Sidney H. Stein.
Robert yahozaga u Rwanda ku nkeke
Nka Perezida wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya USA, Robert yatangiye gushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2022, akanarusabira ibihano. Ni we mushingamategeko wa mbere w’iki gihugu wari ubikoze.
Ku ya 28 Gicurasi 2022, Robert yagize ati: “Twamenye amakuru y’uko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN ndetse no ku basivili. Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”
Yongeye kwandika ubutumwa ku rubuga X tariki ya 13, noneho yemeza ko Leta y’u Rwanda ifasha M23, ayisabira ibihano. Yagize ati: “Ubufasha u Rwanda ruha abarwanyi ba M23 bagaba ibitero ku basivili , ku barinzi b’amahoro ba UN na FARDC ntibwemewe. Isi igomba guhagurukira hamwe, ikarwanya ibikorwa byarwo.”
Ubutumwa bwa Robert ku Rwanda na M23 mu mwaka ushize bwari bwinshi, ndetse yanandikiye Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, amusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Ibyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yarabishimye tariki ya 23 Nyakanga 2023, agira ati: “Icy’ingenzi ni uko, nk’urwego, ku nshuro ya kabiri USA yemeje ko u Rwanda ruhari kubera ikintu. Uyu munsi ni Perezida wa komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga.”
Nyuma y’amezi atanu Lutundula amushimiye, tariki ya 15 Ukuboza 2022 Robert yahuye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi wari mu ruzinduko i Washington, baganira ku “buryo bwo gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa RDC”, kandi ngo yanamaganye “ubufasha u Rwanda ruha M23”.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, muri Kamena 2023 yigeze kubwira Robert ko yakoze ubusesenguzi butimbitse ku kibazo cya M23, bimuviramo kubogama. Ati: “Kugira aho ubogamira byihuse ni uburyo bugaragara bwo kwenyegeza amakimbirane n’umwuka mubi. Ubusesenguzi bwimbitse kandi butabogamye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bwaba umusanzu wubaka ugamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”


