FARDC iremeza ko M23 yisubije uduce twinshi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje wa M23 wisubije ibice byinshi muri teritwari ya Masisi n’iya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 yatangaje ko M23 yasubiye mu duce turimo: Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba na Burungu muri Masisi, Ruhunda muri Nyiragongo.

Yagize ati: “Ibi byihebe byasubiye mu bice byari byaravuyemo mu rwego rwo guhagarika imirwano. Birimo umusozi wa Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba na Burungu muri teritwari ya Masisi n’umusozi wa Ruhunda muri Kibumba, teritwari ya Nyiragongo.”

Uyu musirikare kandi aravuga ko kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, abarwanyi ba M23 bagerageje gushinga ibirindiro mu gace ka Nyamahoro muri gurupoma ya Kibumba iri muri Nyiragongo, ariko ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, na FARDC zibasubiza inyuma.

Lt Col. Ndjike yatangaje ko FARDC yiteguye guhangana n’icyaba cyose giturutse ku barwanyi ba M23, umutwe witwaje intwaro ahamya ko ushaka kurenga ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bya EAC byo guhagarika imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *