Abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Byumba mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n’ubwiherero bakoresha bwangiritse.
Bamwe mu bacururiza muri iri soko, bavuga ko iyo imvura iguye amazi yinjira mu bwiherero ku buryo utamenya ko hasakaye, amabati yaratobotse ndetse no ku nkuta z’ubu bwiherero bigaragara ko zishaje.
Umwe muri abo bacuruzi ati ”ikibazo cy’ubwiherero muri iri soko ni ikibazo kidukomereye kuko iyo umuntu agiyemo imvura iri kugwa aranyagirwa, ikindi kandi nta na matara aba muri ubu bwiherero aho usanga kubungabunga isuku yabwo bigoye.”
Undi na we ati ”ubwiherero nk’ubu bwangiritse buteza ibibazo bitandukanye birimo nk’indwara ziterwa n’umwanda , iyo ikibazo nk’iki tukivuze batubwira ko bagiye kuzisana ariko tugategereza tugaheba ntibikorwe.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bacuruzi bakaba basaba ubuyobozi bw’aka karere gukora ibishoboka byose bagasanirwa ubu bwiherero, kuko ngo babona zizabateza ibibazo byinshi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko iki kibazo bukizi ko uretse ubu bwiherero bushaje atari bwo bwonyine gusa , kuko n’isoko muri rusange ngo rirashaje aho bari kureba uburyo barivugurura bakaba bagenda basanasana. Ikindi kandi ngo bagiye kureba niba hari amikoro akarere gafite kugira ngo barebe uko ubu bwiherero bwasanwa vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Muhizi Jules Aimable , ati ”Isoko muri rusange rirashaje ku buryo rikeneye kuvugururwa . Ubwiherero burashaje turabyemera kandi biri mu nshingano zacu , ariko tugiye kureba icyakorwa kugirango zisanwe byihutirwa, nabizeza ko uyu mwaka utarenga tutazisannye”.
Abenshi mu bacururiza muri iri soko bakaba bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirenga umwaka bagifite aho bibaza koko igihe nyacyo ubu bwiherero buzasanirwa, kuko bigaragara ko bubabangamira.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Théogene Nzabihimana


