FARDC igiye kohereza izindi ‘Brigade’ 15 zo guhangana na M23

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant Général Christian Tshiwewe, yatangaje ko agiye kohereza mu burasirazuba bw’igihugu izindi Brigade 15 zo kurangiza intambara iri kuhabera.

Brigade y’ibisirikare byinshi ku Isi iba igizwe n’abasirikare bari hagati y’1800 n’3000. Iba igizwe na za Batayo kandi Batayo igirwa n’abari hagati ya 600 n’1000.

Uyu musirikare yabitangarije mu kigo cya gisirikare cya Kokolo, i Kinshasa kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, ubwo yahurizaga hamwe imitwe itandukanye ya FARDC, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Lt Gen. Tshiwewe yagize ati: “Nishimiye kubahamiriza ko igisirikare cyacu cyongereye imbaraga. Tuzohereza byibuze Brigade nshya 15 kandi buri yose izaba ifite ibikoresho byayo kugira ngo irinde umutekano w’igihugu cyacu. Iyi ntambara tuzayirangiza. Turabasaba kwiyunga kuri izi Brigade nshya ziri kuva mu myitozo.”

Yanabwiye aba basirikare kandi ko hari bagenzi babo bari mu myitozo yihariye y’igisirikare, abandi bakaba baramaze kuyirangiza, aho biteguye kujya kurinda umutekano w’igihugu mu burasirazuba. Ati: “Tugomba gukora ibishoboka, tukarangiza iki kibazo. Ni mwebwe mugomba kurangiza iyi ntambara, nta wundi uzabidukorera.”

FARDC isanzwe ifite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa RDC barimo abakomando bo mu mutwe urinda Perezida, bakaba baroherejweyo ngo bahangane n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko bananiwe kuwutsinda. Byatumye urubyiruko ruhamagarirwa kwinjira mu gisirikare kugira ngo rwongerere imbaraga abasirikare basanzwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. FARDC igiye kohereza izindi ‘Brigade’ 15 zo guhangana na M23
    Ubwinshi bw’ingabo sibwo butsinda.Israel yatsinze ibihugu 23 by’Abarabu muli 1967.Gusa umuti w’ibibazo si intambara.Nibashake uko bumvikana,bareke kurwana.Bibuke ko imana itubuza kurwana,ndetse ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Kandi ko abanga kumvira imana bose izabarimbura ku munsi wa nyuma ushobora kuba wegereje,nkuko ijambo ry’imana rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *