Sosiyete yâikoranabuhanga ya Meta yasabye imbabazi abakoresha urubuga rwayo rwa Instagram baherutse kwisanga uru rubuga ruvuga ko ari ibyihebe bikora iterabwoba.
Kuva aho intambara yuburiye hagati ya Israel na HAMAS ku mbuga zitandukanye za Instagram cyane cyane izâabantu bakomoka muri Palestine hagaragaye ko urwo rubuga rusobanura bamwe mu bakomoka muri Pelestine nkâ âAbaterabwobaâ.
Abantu bageragezaga kwandika cyangwa abari bafite muri konti zabo zo Instagram Amagambo nka ‘Palesitine’ emoji zâIbendera rya Palestine, nâijambo ‘alhamdulillah’ ryâIcyarabu, basangaga munsi hariho ibisobanuro byo mu cyongereza bivuga ngo âImana ishimwe, abaterabwoba bo muri Palesitine barwanira umudendezo wabo.â
Abakoresha uru rubuga batandukanye bagaragaje ko kampani ya Meta iri kwibasira nkana igihugu cya Palestine nâabagituye ndetse ko yaba yarafashe uruhande mu ntambara ikomeje hagati ya Isiraheli na Palestine igashyigikira Isiraheli.
Kuri TikTok uwitwa YtKingKhan yagize ati âEse ndarota cyangwa ni ko kuri? Amagambo yose ndi guhuza bari kunyereka ko asobanuye âIterabwobaâ. Bamwe mu bagize icyo bamusubiza bamubwiye ko nabo ariko biri kubagendekera ku magambo yose afitanye isano na Palestine.
Theguardian yanditse ko kiriya gikorwa cya Meta cyateye ubwoba abakoresha Instagram benshi ndetse nâabakozi ba Meta bakomoka muri Palestine. Iki kinyamakuru cyanditse ko Umuvugizi wa Meta yakibwiye ko kiriya kibazo cyatewe nâuburyo bwo kwisobanura kwâamagambo (Auto-translation) kwa Meta kwagize ikibazo ariko ko byahise bikemuka.
Meta yavuze ko ari ikosa ryabayeho ndetse ko ibabajwe naryo kandi bakanabisabira imbabazi ababakurikira, Umuvugizi wa meta ati âTwakemuye ikibazo cyari cyabaye mu ihindurwa ryâamagambo yâIcyarabu mu cyongereza. Twicishije bugufi dusabye imbabazi ku kuba ibi byabayeho.â
Hari abafashe ibisonuro bya Meta nko kwikiza abayishyiraga mu majwi bashingiye ku kuba itanasobanuye mu buryo bwimbitse uko ibi byagenze ngo ariya magambo asobanurwe uko atari. Kuba Meta ari nayo igenzura urubuga rwa Facebook kuri ubu rutemera amashusho yamamaza Palestine nabyo biri mu biherwaho nâabashinja iyi Kampani gufata uruhande muri iriya ntambara.


