Umunyamakuru Manirakiza Theogene, nyir’ikinyamakuru Ukwezi, aragezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro, aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho gukora.
Biteganyijwe ko iburanisha kuri uru rwego ritangira saa tatu z’igitondo cy’uyu wa 24 Ukwakira 2023.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 11 Ukwakira rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Manirakiza “yakira ruswa” y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru yo muri Kicukiro.
Dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha tariki ya 20 Ukwakira, inahita ishyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Kagarama kugira ngo aburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Manirakiza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi/RIB ya Kimihurura muri Gasabo, mu gihe ategereje umwanzuro uzafatwa n’urukiko rw’ibanze.


