Umubiligikazi Colette Braeckman wakoreye ikinyamakuru Le Soir mu Rwanda no mu Burundi ntiyemeranya nâumunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, uvuga ko Abanyarwanda bagira umuco wo kubeshya.
Tariki ya 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rubanza rwatangiye ku ya 9 rwari rukomeje, abunganira abaregera indishyi banenze uburyo Me Flamme âakunda kuvugaâ ko mu muco wâAbanyarwanda nta kuvugisha ukuri kubamo.
Icyo gihe uyu munyamategeko yahise asaba ko imvugo yâumwanditsi igira iti: âUmuco wo kubeshya witwa âUbwengeâ uri mu Rwanda, ni igikorwa cyâumuco kitahakanwaâ ikwiye guhabwa agaciro muri uru rubanza, amakuru atangwa aturutse mu Rwanda ntahabwe agaciro.
Me Flamme yavuze ko kuri jenoside yakorewe Abatutsi umukiriya we ashinjwa kugiramo uruhare rukomeye, hakwiye iperereza rihagije ku nkomoko yayo, aho kwita cyane ku bivugwa na Leta yâu Rwanda.
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, urubanza rwakomeje, humva ubuhamya bwa Colette wâimyaka 73 yâamavuko. Yasobanuriye abacamanza ko ashingiye ku mitwe yari yarahawe imyitozo ya gisirikare yari ihari irimo Interahamwe, umuntu yavugwa ko jenoside yateguwe.
Yahise abazwa niba we yahamya ko mu Rwanda yahaye jenoside, arabihamya. Ati: âNâubwo habaye ibikorwa byâubutwari bya bamwe mu Bahutu, bagahisha Abatutsi, hakagira abarokoka, jenoside yarabaye rwose. Icyo gihe u Rwanda rwari rwaratumijeho imihoro myinshi kandi nâu Bufaransa bwari bwarahaye u Rwanda intwaro nyinshi zo kwirwanaho.â
Umucamanza yabajije Colette niba yarasubiye mu Rwanda nyuma ya jenoside, asubiza ko yarugiyemo kenshi ariko yasanze Abanyarwanda nta makuru yâukuri baba bashaka gutanga kubera amateka banyuzemo. Ati: âNagiyeyo kenshi ariko abantu barifata cyane kubera amateka banyuzemo. Nta we ushobora kukubwira ukuri kwâibibera mu gihugu.â
Bitandukanye nâibyo Me Flamme yavuze mu iburanisha ryo ku wa 18 Ukwakira, Colette we yavuze ko kudatanga amakuru kwâAbanyarwanda bidasonuye ko bagira umuco wo kubeshya. Ati: âSinavuga ko ari umuco wo kubeshya ahubwo ni umuco wo kwifata; kutirekura ngo bavuge ibibarimo.â
Colette kandi yavuze ko isoni Abanyarwandakazi bagira zatumye abasambanyijwe mu gihe cya jenoside batinda gutanga ubuhamya bwâibyababayeho, babikora ubwo babonaga ahantu hatekanye babutangira, muri rukiko rwa ICTR na Gacaca. Ati: âByatwaye igihe kinini kugira ngo abagore bafunguke, bavuge ko basambanyijwe.â
Ibyo gushinja Abanyarwanda kugira umuco wo kubeshya si ubwa mbere Me Flamme abivuze, kuko yanabigarutseho no mu rubanza rwa Neretse Fabien rwabereye i Brussels mu 2019 no mu 2020.
Inkuru ku manza zâabashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze yâu Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bwâumuryango nyarwanda wâabanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, nâumuryango utari uwa Leta wâAbabiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


