Burya mu rukundo habaho kwihanganirana ndetse no kwicisha bugufi kugira ngo rusugire, mu gihe ibi bitabayeho, nibwo wumva umuntu yashinze urugo rugasenyuka bidateye kabiri cyangwa ugasanga abakundana bashwanye nta n’iminsi bamaze mu rukundorwabo.
Hano rero hari bimwe mu bintu abagore cyangwa abakobwa banga urunuka kandi ugasanga abakunzi ba bo batabizi cyangwa banabizi ariko bakabikora nkana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri, si ibintu umuntu yakabaye yibazaho byinshi ariko uko bigenda byisubiramo cyangwa bitewe n’aho umuntu abikoreye bigenda byiyongera kugeza igihe bibyariye ikintu umwe mu bakundana cyangwa ababana atabasha kwihanganira biyo rugasenyuka ubwo.
Kwitegereza amabuno y’abandi bagore/kobwa
Mu gihe uri kumwe n’uwo mwashakanye cyangwa mukundana, kirazira kikaziririzwa kugenda witegereza ikimero cyangwa imiterere y’abandi bagore cyangwa abakobwa ukabatinzaho amaso kuko bishobora kugushwanyisha n’uwo muri kumwe.
Umugore azira umugore umwishingikiriza bari mu ruhame
Ubusanzwe, abagore cyangwa abakobwa bakunda kugaragaza ubutoni ku bakunzi babo cyane cyane iyo bari mu bandi cyangwa bageze aho abant babareba, ikizabikubwira ni uko uzasanga umukobwa cyangwa umugore ahita agufata nko mu mayunguyungu cyangwa mu kiganza mbega agira ngo yerekane ko muri kumwe, gusa ibitandukanye n’ibyo, banga urunuka umusore cyangwa umugabo ushaka kubatanga ngo abe ari we ubafata cyangwa abishingikirize, gufata ku rutugu n’ibindi.
Umugore cyangwa umukobwa, ashaka ibyo mubikore ariko ari we ugusembuye akagufata.
Kumarana igihe n’abandi bagore/kobwa nko mu minsi mikuru n’ahandi
Umugore wawe, ntaba ashaka kukubonana n’abandi bagore mwahuje urugwiro cyane ndetse ngo munamarane umwanya mu gihe muba muri nko mu birori, ikiruta buryo ngo kukubonana n’abandi bagabo kabone nubwo waba uri kubiyemeraho cyangwa batari ku rwego rwawe bimutera ishema kuruta uko yakubona umwanya munini uri kuganiriza abagore wenda mwiganye kera n’ibindi.
Kumwitarura ngo witabe telefone
Umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana azakwanga mu gihe mugirana ibihe byiza cyangwa mwerekana ko mwiyumvanamo ariko wajya kwitaba telefone ukigirayo aho atakumva.
Aba bagore bashaka ngo niba ari n’undi mushinga ugiye gukorera kuri telefone, wupange yumva cyangwa niba ari n’ibindi ubivugire aho ariko utamuhunze kuko ashobora gukeka ko umuca inyuma cyangwa ukaba uri kumugambanira.
Kwanga kurya kandi wamusigiye amafaranga yo guhaha
Umugore wawe, ashaka ngo niba wamusigiye amafaranga yo guhaha, munabisangire. Tekereza nawe yafashe umwanya we wo kujya ku isoko, agahaha akaza agateka udahari waza ukavuga ngo urahaze, byanze bikunze ibi bias no gukangura ikirunga cyari cyarasinziriye kuko ahora akubaza aho uba wariye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si byiza rero ko umugore wawe agutekera ukaza kunanirwa kurya kandi ari nawe uba wamutegetse ibyo ari buteke kuko ibi bizahoza intonganya iwawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


