Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC kiravuga ko cyafashe intwaro n’impuzankano nyinshi z’icy’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko yabitangaje ubwo yerekanaga imbunda enye (Machine Gun, RPG na Mortiers ebyiri) n’impuzankano avuga ko ari iza RDF, asobanura ko hari ibindi byinshi bafatiye mu gace ka Karenga, teritwari ya Masisi, atashoboye kwerekana.
Lt Col. Ndjike yagize ati: “Nk’ibisanzwe ingabo z’u Rwanda zihisha muri M23 mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu zagabye igitero kuri bimwe mu birindiro byacu muri Karenga, zifite intego yo kubifata ariko ingabo zacu zatsinze uwo mwanzi.”
Uyu musirikare yakomeje agira ati: “Ntabwo twazana intwaro zose twakuye ku mirambo y’abasirikare b’u Rwanda. Turashaka kubereka gusa ko M23 itabaho, igisirikare cya Congo gihanganye na special force y’u Rwanda.”
Ntabwo uyu ofisiye yerekanye niba hari ibirango bya RDF biri ku mbunda avuga ko FARDC yafatiye i Karenga, ndetse iyi mpuzankano yerekanye ntabwo ari iy’igisirikare cy’u Rwanda, ahubwo bamwe mu barwanyi ba M23 ni bo bagaragara bayambaye.
Abarwanyi ba M23 bo bagaragara bambaye impuzankano zivangavanze z’ibihugu bitandukanye. Colonel Nzenze Imani uri mu bayobora ibikorwa byayo aho rukomeye yigeze gusobanura ko ari ibisanzwe ku mutwe witwaje intwaro.
Hari tariki ya 23 Ukuboza 2022, Col. Nzenze washyikirizaga ingabo z’akarere ibirindiro bya Kibumba abwira abanyamakuru ati: “Abarwanyi Bambara impuzankano zose. Iza Uganda turazambara, iza Kenya turazambara. Twebwe twambara impuzankano zose.”
Leta y’u Rwanda ivuga ko nta ruhare ifite mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko ibivugwa n’inzego zitandukanye z’iki gihugu cy’abaturanyi ari ibinyoma bigamije gupfuka amaso amahanga kugira ngo atabona uburyo zananiwe inshingano.






