Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, rihamya ko abashumba baherutse kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo rweguze Umushumba waryo mukuru, ApĂ´tre Dr Gitwaza Paul, bakoreshwaga na Satani.
Ni abashumba 6: Pasiteri Claude Djessa, Vuningoma DieudonnĂŠ, Kaberuka Pierre, Muya Richard, Mudakikwa Richard na Kukimunu Paul Daniel bareze Dr Gitwaza, basobanura ko yakomeje kuyobora âitorero ryaboâ kandi baramwirukanye muri Gashyantare 2022.
Aba bashumba basobanuraga ko impamvu birukanye Dr Gitwaza ari uko âatubahiriza amategeko yaryoâ kandi ngo anyereza umutungo waryo. Izi zatanzwe mu rukiko rwisumbuye tariki ya 1 Ugushyingo 2023.
Tariki ya 24 Ugushyingo, urukiko rwa Gasabo rwamenyesheje abareze ko ikirego cyabo kidafite ishingiro, kubera ko birukanye Dr Gitwaza batakiri abanyamuryango ba Zion Temple, rubasobanurira ko baryiyomoyeho, bashinga irindi ryabo ryitwa âWorld Revival Center Church.â
Umuvugizi wa Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangarije BBC Gahuza ko iki kirego cyari igitero cya Satani. Ati: âNi Satani yateye itorero kugira ngo arisiribange, arizanemo amacakubiri.â Na we yahamije ko nta burenganzira aba bashumba bafite bwo kweguza Dr Gitwaza kuko batakibarizwa muri iri torero.
Tuyizere yakomeje asaba aba bashumba ko mu gihe kweguza Dr Gitwaza bibananiye, bakaba bakwifuza gusubira muri Zion Temple, bazakurikiza inzira ziteganywa, hanyuma bakakirwa. Ati: âAmarembo arafunguye, twiteguye kubakira.â
Dr Gitwaza ubwo yabwirizaga abayoboke bâiri torero mu minsi ishize, yabasobanuriye ko yaje mu Rwanda mu 1995, nta muntu nâumwe baziranye, adafite aho arara, ashimira Imana ku bwâaho imugejeje ubu. Kuri iki kibazo cyagejejwe mu rukiko, yababwiye ati: âNtuhungabane kuko na nyirabyo ntahungabanye. Ntubisengere kuko biriya si ibyo gusengera.â


