Kuri uyu wa Mbere umukandinda w’Ishyaka Green Party yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, nyuma yo kubangamirwa n’abamotari akanahindurirwa aho yagombaga kwiyamamariza akoherezwa hafi y’ahari irimbi, yafashashe umwanzuro wo wo kuzenguruka umujyi asuhuza abaturage ndetse anasaba ko abayobozi b’inzego zibanze beguzwa.

Abashinzwe kwamamaza DR Frank Habineza bemeje ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bwashyizeho amananiza, ko basabye site ariko bakangirwa n’umurenge babwirwa ko ari mu isoko , nyuma yo gutegura muri Rwimiyaga mu gasanteri babwiwe ko bagomba kwimurira ibikorwa byabo kuri site ya Bugaragara, .aho bahagera umukandinda, Frank Habineza akanga kuhiyamamariza avuga ko ari mu irimbi.
Umuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga, Kubwa Sylver Ruboneka ahakana kubangamira umukandinda wa GreenParty. Aganira n’itangazamakuru yemeza ko Green Party yahawe ikibuga cy’umupira gisanzwe kiberaho inama.
Ati: “Aho basabye mbere twababwiye ko ari mu isoko bihurirana n’isoko , uyu munsi aho bari bateguye ni hafi y’ikigo cy’amashuri kandi abanyeshuri bari mu bizimini ntabwo byari gukunda, aho avuga ngo ni mu irimbi ntabwo ari byo kuko kiriya ni ikibuga cyujuje mesure hasanzwe habera inama ndetse n’ikibuga gisanzwe gikoreshwa ,ntabwo naho ibyo kuba hegereye irimbi byo ntibyari kumubuza kwiyamaza twari tuje ngo tumufashe none arigendeye.”
DR Frank Habineza yahisemo guca mu mujyi wa Nyagatare asuhuza abaturage nyamara abamotari bamubujije gukomeza
Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko Leta ikwiye gusaba inzego z’ibanze kwegura kuko babangamiye Demokarasi.
Yagize ati: “icyari gitangaje aho batujyanye ni ahantu hari irimbi twasanze nta mpamvu yo guhangana , ntabwo duhunga ibibazo, ibibazo duhangana nabyo , turasaba inzego za leta, Minaloc kwamagana ibyakozwe n’abayobozi ba Nyagatare bakosore kuko barimo kwica amatora, barabangamira demokarasi n’ubwisanzure, twese twemewe nk’abakandida bemewe na Komisiyo y’amatora turasaba ko beguzwa.”
Abamotari babangamiye Dr Frank Habineza
Ati: “urumva twari tuje gusuhuza abantu ba Nyagatare tubona abamotari baje ari benshi tugirango baje kutwakira twaje kubona basa nkaho bashaka gukora akavuyo duhitamo kubyitwaramo neza ndetse na Polisi ibasha kubyitwaramo neza irabatangira tubasha guhita “ .
Abifashijwemo na Police yakuye abo bamotari mu muhanda, akomeza kuzenguruka umujyi wa Nyagatare


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin@Bwiza.com


