REB n’abamenta ruracyageretse mu nkiko, inzitizi no gusubikwa bibonwa nko gutinza urubanza nkana

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017, hari hateganijwe inama ntegura rubanza rwa kabiri abamenta (Abarimu bigisha abandi Icyongereza)baregamo ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruyimurira tariki ya 27 Nzeri ngo nta myiteguro yabaye.

Icyiciro cya kabiri cy’abamenta barega REB kigizwe n’abamenta 20 bataburanye mu cyiciro cya mbere, nk’uko bitangazwa n’umwunganizi wabo, Me Nsabimana Joseph. Mu cyiciro cya mbere haburanye abagera kuri 28, naho mu cya gatatu hazaburana 17.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inzitizi nk’impamvu yo gutinza urubanza ku bwende

Urubanza rw’icyiciro cya mbere rwagombaga kuburanwa mu mizi tariki ya 10 Nyakanga, ariko ababuranira Leta batanga inzitizi, bishingikirije ingingo ya 140 y’itegeko ry’umurimo, ivuga ko impaka zibanza gukemurirwa mu kigo cy’umurimo. Iyo ngingo igira iti, “Iyo havutse impaka zihariye ku kazi hagati y’umukozi n’umukoresha, uruhande bireba rubanza gusaba uhagarariye abakozi iyo ahari, gukemura ayo makimbirane ku bwumvikane. Iyo intumwa z’abakozi zidashoboye gukemura ayo makimbirane, uruhande bireba rubimenyesha Umugenzuzi w’Umurimo rusaba ko yakemurwa ku bwumvikane.

Iyo kumvikana bidashobotse, ikirego gishobora gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.Iyo kunyura mu nzego zivugwa muri iyi ngingo bitubahirijwe, urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kutakira ikirego”.

Mu gihe bivugwa ko muri REB nta ntumwa z’abakozi zari zihari mu 2015, urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma niba iyo nzitizi ifite ishingiro, umwanzuro ukazatangwa tariki 21 Nyakanga.

Ingingo ya 28 y’ itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga ku iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kizwi (Cessation du contrat de travail à  durée déterminée), ntiyubahirijwe.

Igira iti “ Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi ahita arangira iyo icyo gihe cyateganyijwe kirangiye …uruhande rusheshe amasezerano rutanga indishyi zingana n’umushahara w’igihe cy’amasezerano cyari gisigaye, hatirengagijwe izindi ndishyi zakwishyurwa…”.

Kuba nta bahuza bari bahari, byatumye abakozi birukanwe, bagana Minisiteri y’umurimo, ngo ibumvikanishe cyangwa ibagire inama. Byumvikana ko umugenzuzi w’umurimo mu gihugu atari kubakira, iyo aba azi ko basimbutse urwego rw’abakemurampaka . Inzitizi yatanzwe tariki ya 10 Nyakanga ibaye ifite ishingiro, n’umugenzuzi ntaba yarakiriye aba bakozi n’umukoresha wabo.

Rwabaye urwa ndanze, MIFOTRA ikora inyandiko mvugo ijyanwa mu rukiko, kuko kumvikana byananiranye, REB yatsimbaraye.

Ababikurikiranira hafi, bavuga ko gutinza urubanza ari bumwe mu buryo REB yaba ikoresha ngo iburane na bake abandi babihomberemo. Umwunganizi ati, “Ikibazo kirebana n’umurimo gisaza mu myaka ibiri.

Ni ukuvuga ngo abatarageze ku mugenzuzi w’umurimo, basigaje iminsi 11 ngo ubusabe bwabo bute agaciro, kuko imyaka ibiri izuzura tariki ya 31 Nyakanga 2017 . Nyuma y’iyo tariki, abemerewe kuburana ni abamaze kugeza ikibazo ku mugenzuzi w’umurimo gusa, kandi ntibarenga 200, mu gihe abakozi birukanwe bose hamwe basagaga 800”.

Bivugwa ko hakiri abandi barekereje, bategereje kureba uko urubanza rw’icyiciro cya mbere rugenda ngo babone gufata umwanzuro. “ REB yatsinda ntibirwe barega, yatsindwa nabwo nabo bakabona kurega bakarenganurwa nka bagenzi babo”.

Ibi benshi babiterwa n’ibibazo barimo by’ubushomeri kuko ababonye akazi ahandi batagera no kuri 50, ikindi gushora urubanza bibasaba akayabo k’amafaranga badafite, harimo ibihumbi 50 by’igarama, ibihumbi 500 by’umwunganizi, n’andi yo gutunganya dosiye.

Aha rero niho REB itegereje inyungu iramutse iburanye na bake, bayitsinda ikabishyura, abacikanwe bikarangirira aho. Ngiyo mpamvu nyamukuru ituma urubanza rugenda biguruntege, kugirango nyuma ya tariki 31 Nyakanga abemerewe kurega bazabe bazwi, ari bake.

Abamenta baramutse batsinze REB, umwunganizi wabo avuga ko bahabwa imishahara y’amezi yose yari asigaye, bagahabwa indishyi z’akababaro, bakishyurwa amafaranga y’ubwiteganyirize atarigeze atangwa n’ayo kwivuza nk’uko byari mu masezerano. Bakwishyurwa kandi amagarama y’urubanza n’igihembo cy’umwunganizi, kandi abanyamahanga bagahabwa amafaranga y’urugendo abavana iwabo abazana mu Rwanda mu kazi nk’uko byari mu masezerano, cyangwa baza kwitaba urukiko mu gihe cy’urubanza.

Iyirukanwa ritunguranye ry’abamenta ryagize ingaruka nyinshi kuri bo, ku bavandimwe babo n’imiryango yabo, ndetse n’abaturanyi babahaga imyenda, harimo n’abo bari babereye mu mazu.

Ikindi ni ibigo by’imari byahaye imyenda aba bakozi, hashingiwe ku masezerano y’umurimo batangiraga kopi, ndetse n’umukoresha agasinya. Magingo aya abashinzwe kwishyuza inguzanyo muri ibyo bigo baheze mu rusiragiro bishyuza abo batabasha kubona, n’uwo babonye bagasanga adafite ubwishyu, kuko amasezerano yashingiweho yateshejwe agaciro igitaraganya.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Nsengiyumva Philippe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *