Bidasubirwaho Karekezi Olivier ni umutoza mushya wa Rayons Sports

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Gacinya Denis, yemeje ko iyi kipe ifite umutoza mushya uzayitoza guhera muri shampiyona itaha ari we Karekezi Olivier, wabaye igihe kinini umukinnyi w’ Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC, amakipe yombi yanabereye kapiteni.

Aya makuru yayemeje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na TV10 uyu munsi ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017. Aya makuru araza ashimangira ayo Bwiza.com iherutse gutangaza ko iyi kipe yamaze kubyemeranywa na Karekezi ko azayitoza ndetse ko yifuza n’abatoza bazamwungiriza barimo Katauti Ndikumana Amadi na Nkunzingoma Ramadhan.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko nta byinshi bigisha Karekezi ku bijyanye n’iyi kipe kuko ngo ari ikipe asanzwe azi nk’Umunyarwanda wanakinnye umupira igihe kinini mu Rwanda anakina n’iyi kipe.

Gacinya atangaza ko ntacyo anenga Masudi Djuma wahoze atoza iyi kipe nyuma akaza kuyisezera ayihesheje igikombe cya shampiyona y’uyu mwakaw’imikino ushize. Uyu mutoza ngo yabaye mwiza kimwe n’abandi batoza bagiye batoza iyi kipe mu myaka ibiri ishize. Avuga ko Masudi yareba mu masezerano yari afitanye na Rayon Sports.

Ati “Ngirango yagombye no kureba ku masezerano yagira nye na rayon Sports kuko ntabwo ari byo”

Gacinya avuga ko mu myaka ishize bubatse Rayon Sports itinyitse itsinda, ariko ngo muri iyi minsi bari gutekereza uko bakubaka ikipe ibasha kwifasha mu buryo burambye, ituma abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe bahemberwa igihe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *