Alain Foka, ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Azwi cyane akorera ikinyamakuru RFI cy’Abafaransa. Kuva umwaka ushize ni umunyamakuru wikorera ku giti cye. Yamenyekanye cyane ku nkuru zicukumbuye, zivuga kuri politiki y’Afurika. Muri iyi nkuru, turabagezaho ikiganiro yagiranye na Perezida wa Burukinafaso Capitaine Ibrahim Traoré. Iki gice cya gatatu kirakomereza ku bijyanye n’imiyoborere.
Alain Foka: Nyakubahwa Perezida, abantu bakomeje kwibaza igihe muzamara ku butegetsi, Ese inzibacyuho izamara igihe kingana iki? Capitaine Ibrahim Traoré azamara ku butegetsi igihe kingana iki?
Capitaine Ibrahim Traoré:Nari ngiye nanjye kukubaza ikibazo mbere yo kugusubiza?
Alain Foka: Ariko njye naje kubaza ibibazo sinaje gusubiza ibibazo (aseke)
Capitaine Ibrahim Traoré: Yego ndabizi ariko hano turi mu mpaka (amwenyure) kandi birashimishije. Harya ubu habayeho ko dutererana abaturage, mwe,nk’abantu bareba kure kandi bazi uko igihugu cyacu kibayeho, mwavuga ngo iki?
Alain Foka: Ntakubeshye mpisemo kwifata, nubwo muzi neza ikiri mu mutima wanjye.
Capitaine Ibrahim Traoré: Icyo nshaka kuvuga nuko igitumye turi kubutegetsi ni urukundo dufitiye rubanda. Ndakubwiza ukuri ko kuva twagera ku butegetsi, nta munsi n’umwe w’ikiruhuko turafata. Turajwe ishinga n’abaturage bacu. Leta yose.
Alain Foka: Ariko abanyapolitiki bavuga ko ibyo ari umwuga wabo atari uwanyu, ari bo bireba atari mwebwe? Ngo bekeneye kugaruka kuri demokarasi, inteko ishinga amategeko, gutora abayobozi…kuvugisha rubanda. Mubabwira iki? Bizahora bitya cyangwa mugiye gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere.
Capitaine Ibrahim Traoré: Hahaha ngo ni umwuga wabo. Bawize he? Ntidushaka ko abantu biga uwo mwuga ahandi ngo nibarangiza baze kubitereka hano kuko ntibikunda. Turashaka uburyo bw’imiyoborere butubereye. Hari amasezerano menshi turimo gusubiramo cyangwa kwanga. Hari amasezerano yagiye asinwa ukabona ko ari ku bw’inyungu zabo. Hari n’abayobozi bamwe b’Afurika biyambitse ibyo by’umwuga batabyumva. Bamwe ntibafata n’amasomo nko kubyabaye kuri bagenzi babo nka Bokassa ntibibasigira amasomo n’ibindi. Baritwaza ubuyibozi bagasahura ibihugu byabo gusa. Ibyo bigomba guhinduka.
Alain Foka: Kuri mwe nta by’amatora, nta gusozwa kw’inzibacyuho?
Capitaine Ibrahim Traoré: Twategura amatora gute aka kanya. Amatora areba Burukinafaso yose. Wibwira ko abakwiyamamaza ubu bagera mu gihugu hose, hari umutekano se? Kugira ngo habeho amatora hagomba kubaho umutekano w’ibanze nibura kubiyamamaza.
Alain Foka: Ubwo hagomba kubanza kubaho umutekano mbere na mbere n’amatora nyuma.
Capitaine Ibrahim Traoré: Hagomba kubaho umutekano mu gihugu hose. Abantu bakajya kwiyamamaza mu guhugu cyose. Ariyo mpamvu itegeko ty’amatora rigomba guhinduka. Abantu bagomba kujya gusobanura gahunda za politiki. Ntabyo kujya kwirirwa abantu banyanyagiza amafaranga oyaaa. Uzajya abikora azajya avanwa ku bakandida. Ubu ni ukuvuga ibyo uzakora si ukujya kugura amajwi. Mbisubiremo amatora azaba ari uko abenegihugu bose bashobora gutora.
Alain Foka: Umubano w’ihuriro ry’ibihugu byo muri Sahel (EAS: Mali, Burkinafaso, Niger) n’ibindi umeze ute? Ese muteganya kuzagura iryo huriro?
Capitaine Ibrahim Traoré: Birashoboka ko twazawagura biranditse. Ariko hagati yacu umubano ni uwa kivandimwe. Kongera gukanguka kwa Afurika. Dufite intumbero imwe. Nureba ibyo tuvuga, turashaka gukangura imitima y’abenegihugu. Turifuza ko nyuma yacu, abazaza batazatuma ibihugu byacu byingera gufatwa bugwate, bucakara. Turashaka ko iki abantu bose bacyumva. Ikindi turashaka ko ibihingwa duhinga iwacu, bishobora kuduhaza tukanabihanahana hagati yacu tutagiye kubishaka akandi. Wasobanura gute ukuntu twatumizaga ingano hanze? Ubu Mali irimo irazihinga.
Alain Foka: Ese nyakubahwa Perezida nta bwoba mufite? Iyo urebye ubona mufite imiyoborere nk’iya Sankara kandi muzi uko ibye byarangiye, benshi babahuza na we.
Capitaine Ibrahim Traoré: Yewe niko benshi babitekereza, kandi n’abanyaburukinafaso benshi basa n’abahahamutse. Ariko nkubwire ko nta bwoba mfite. Kuko urupfu umuntu aba yarahuye narwo kenshi, amaso ku maso. Imana yaradufashije ubu turi bazima.Nta bwoba dufite. Ariko kandi twarebye amateka turayacukumbura. Ku bintu bimwe na bimwe hari amakosa Thomas Sankara yakoze. Reba nk’igihe yavuze ngo “muzareke inshuti zanyu ari zo ziba intandaro yo guhemukira ubucuti mufitanye aho kugira ngo ari mwe ubwanyu muba intandaro”, nkeka ko iyo nteruro iri muzamuhitanye.
Alain Foka: Kuri mwe yari kuba yarahise abakura mu nzira?
Capitaine Ibrahim Traoré: Twe ntidushobora gukora ayo makosa. Ba gashakabuhake nk’uko yabivuze n’abanyeshuri babi. Iyo birukanwe baragaruka mu yindi sura. Turabikurikira kandi ntituzakora amakosa nk’ayakozwe.
Alain Foka: Mubanye gute ubu n’Ubufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi?
Capitaine Ibrahim Traoré: Imibanire mpuzamahanga ibaye uko ibayeho. Nta burakari burimo. Ikiriho ni uko Burukinafaso iri gushaka ubwigenge bwayo nyabwo. Ubyumva atyo turi kumwe.
Alain Foka: Muravugana?
Capitaine Ibrahim Traoré: Vuba aha twakiriye ambasaderi mushya w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi arakora. Ambasade y’Ubufaransa irakora.
Alain Foka: N’abanyamerika?
Capitaine Ibrahim Traoré: Yego barahari. Igihe cyose bazubaha ubwigenge bwacu, bakubaha ko hari imigozi y’amateka dushaka guca, tuzakorana.
Alain Foka: Ese mushobora gusubira muri CEDEAO muramutse mwongeye kuganira bakagira ibyo bahindura.
Capitaine Ibrahim Traoré: Nakubwiye ko hari amakosa yo mu mateka tudashobora kuzongera gukora. Igihe twavugaga kuyivamo twabitekerejeho.
Alain Foka: Hehe no kongera gukorana na CEDEAO?
Capitaine Ibrahim Traoré: Cyane rwose. Byararangiye.
Alain Foka: Tugerageje kureba kure ubwo ubutaha ifaranga rya CFA ni ryo rirakurikiraho?
Capitaine Ibrahim Traoré: Birashoboka. Reka ibintu bize buke buke. Urabizi ibyo dukora bimwe na bimwe birabatungura wasanga hari n’ibindi bizabatungura. Si ifaranga rya CFA gusa. Ibintu byose bidukura mu bucakara twabatiwemo imyaka n’imyaniko, turashaka guca imigozi yaduhuzaga nabyo.
Alain Foka: Urakoze Nyakubahwa Perezida.
Capitaine Ibrahim Traoré: Nanjye ndagushimiye.
Iri ni iherezo ry’ikiganiro. Niba waracikanwe n’ibice byabanje wajya mu ishakiro ukareba igice cya mbere n’icya kabiri byabibanjirije.


