Guterres: Ku isi, ubuzima bwabaye ikuzimu ku mamiliyoni menshi y’abantu

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres,imbere y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa gatatu taliki ya 08 Gashyantare 2024 yagarutse ku bibazo byinshi byugarije isi birimo ibibangamiye uburenganzira bwa muntu abaturage benshi b’isi barimo kunyuramo. Ati” Amamiliyoni menshi y’abantu ari mu bibazo bishingiye ku makimbirane, ubuzima bwabaye ukuzimu guhoraho, kugizwe n’urupfu n’inzara. Abantu benshi bahunga ingo zabo bagiye gushaka ahatekanye. Barasaba amahoro. Tugomba kubumva tukagira icyo dukora. Ka kanya tugomba guharanira amahoro arambye mu isi. Ibirimo kubera muri Gaza ni igikomere mu mutima-nama wacu twese kandi biragira ingaruka ku baherereye muri ako gace bose.”

Agaruka ku cyakorwa ngo amahoro agaruke mu isi, yavuze ko abasivili aribo mbere na mbere bagirwaho ingaruka n’ibura ry’amahoro. Ati” Intambara igomba guhagarara muri Soudan, mbere y’uko imara ubuzima bwa rubanda cyangwa igakomeza gukwirakwira. Muri Libiya, igihe ihagarara ry’imirwano rigikomeje, abaturage ba Libiya bakeneye umutekano n’amahoro birambye, bagategura amatora .Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanaira Demokarasi ya Kongo, ndahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi, kandi ndahamagarira abakuru b’ibihugu byo mu karere gushyira imbere ibiganiro kuruta amakimbirane.

Muri Yemen, ndahamagarira abarwana bose kwita ku cy’ingenzi: Amahoro, kandi bakagabanya kurebana ayingwe mu nyanja itukura hagamijwe kurengera uburenganzira bw’abakoresha iyo nyanja bose.

Guterres yavuze ko buri gihugu kiramutse gikoze ibyo gisabwa, bigendeye ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye , uburenganira bwa buri muntu n’ubudahangarwa bye byakubahirizwa.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *