U Bufaransa, kimwe mu bihugu bishinjwa guteza imvururu ngo bibone uko bicuruza intwaro

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bufransa kiza ku mwanya wa 6 mu gucuruza intwaro nyinshi ku isi. Ubu bucuruzi kandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeuneafrique cyandikirwa i Paris ngo bwaba bukorwamo n’imbaga y’abakozi basaga 160.000 muri iki gihugu.
Ni ubucuruzi bubarwa nk’imwe mu nkingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu cy’u Bufaransa kugeza magingo aya.
Ubucuruzi bw’intwaro z’u Bufaransa si ubwa none ariko ikiriho ngo kuva na cyera, Leta y’u Bufaransa yakunze gushyirwa mu majwi nka kimwe mu bihugu biteza akaduruvayo ku isi kugirango muri ayo makimbirane buba bwateje habeho kwicururiza intwaro zabwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’umunyamakuru witwa Romain Mielcarek yagaragaje ko inganda zicura intwaro hamwe n’intambara u Bufaransa burwana muri Afrika, byabonye isoko ry’intwaro rihagije ari nako iki igihugu cyungukira mu kugeragereza ubushobozi bw’intwaro zacyo ziba zimaze gukorerwa mu nganda za cyo .
Gusa ubucuruzi bw’intwaro bukorwa n’u Bufaransa biravugwa ko hari ubwo zimwe muri izo ntwaro zijya zigwa mu maboko y’ibyihebe byaciye murihumye ababa bazitwaye haba mu mazi ,kubutaka ndetse no mu kirere bikazihagararira.
Waffenarsenal
Ibi rero ngo nubwo bizamura ubukungu bw’u Bufaransa ariko binongera urugomo n’amakimbirane aho zicuruzwa cyane ko ntawe uzihabwa kubera ukubahana hagati ya Leta y’u Bufransa n’abandi ahubwo ahanini ni ubushabitsi buba bugwiriyemo amanyanga mu makontaro yabwo harimo n’aho ikitwa ikiremwamuntu nta gaciro kiba cyagenewe mu migambi yo kwigwizaho intwaro kw’amwe mu ma Leta yo ku isi.
Nkuko tubikesha kandi ikigo SIPRI [ S tockholm I nternational P eace R esearch I nstitute ] cyo muri Suede ngo ubucuruzi bw’intwaro ku isi bwikubye inshuro nyinshi cyane guhera ahagana muri za 1991 kuzamura.
Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza na cyo cyunzemo gishyira hanze amazina ya bimwe mu bihugu bikomeye muri ubu bucuruzi bw’intwaro ku isi harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mwanya wa mbere, zigakurikirwa n’u Burusiyaa, u Budage,u Bufaransa, u Butaliyari ,Israel ,u Bushinwa, Ukraine, u Bwongereza ,Korea y’Epfo n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati ya 2012-2016 ibihugu byagize intwaro cyane ku isi biri ku rutonde rukuriwe na Saudi Arabia u Buhinde hamwe n’Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall Eugene David@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *