Nigeria: Igikorwa cyo kugerageza kubohoza imbohe zari zafashwe na Boko Haram cyaguyemo 30

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 30 barimo abasivili n’abasirikare nibo bapfuye nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kubohoza imbohe zo mu itsinda ry’abakozi b’ikigo gicukura peteroli bari bashimuswe na Boko Haram mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria nk’uko byatangarijwe Reuters kuri uyu wa Kane.

Iri tsinda ryari riri gushakisha peteroli mu gace gakunze kuberamo imirwano ko mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, ryari rigizwe n’abakozi bo mu kigo cya leta gishinzwe gushakashaka ahari peteroli riri kumwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza. Igikorwa cyo kugerageza kubabohoza kikaba cyarakozwe n’igisirikare cya Nigeria.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igisirikare cya Nigeria cyabanje kuvuga ko cyabonye imirambo 9 y’ingabo zacyo ndetse n’umusivili ubwo cyari kigiye kubohoza abakozi bo mu kigo gishinzwe peteroli muri Nigeria kizwi nka Nigerian National Petroleum Corporation (NNPC).

Umubare wose w’abasirikare bishwe byaje nyuma gutangazwa ko ari 12 nk’uko amakuru yaturutse kuri umwe mu basirikare bari bahari, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga.

Itangazo ryavuye mu gisirikare kuwa gatatu ushize ntiryatangaje niba abakozi ba NNPC bari bari kumwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Maiduguri yari yatanze abakozi bayo ngo bajye gufasha gushaka peteroli mu karere k’ikibaya cy’Ikiyaga cya Chad.

Umuvugizi w’iyi kaminuza, Ahmed Mohammed, kuri uyu wa Kane akaba yatangaje ko abakozi babo ko abakozi babo babiri n’umushoferi umwe bari mu bantu byibuze batanu babo bishwe. Abandi bakozi bane b’iyi kaminuza ngo baburiwe irengero.

Abandi bantu baguye muri iki gikorwa harimo 16 bo mu mutwe wa gisivili ariko witwara gisirikare ukorana n’ingabo z’igihugu (Civilian Joint Task Force) nk’uko byemezwa n’umunyamabanga w’uyu mutwe, Bunu Bakar.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *