Inama y’igihugu y’Umushyikirano ihuza abayobozi batandukanye iteganywa n’Itegeko Nnshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ngo ntitanga umusaruro yagakwiye kuba itanga. Niyo mpamvu Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora igihugu aramutse atsinze amatora yayihindurira inyito ndetse n’inshingano za yo agamije umusaruro ufatika.
Habineza yabitangaje kuwa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2018, ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Kamonyi na Ngororero, aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego za Leta , ku rwego rw’akarere n’Umurenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu migabo n’imigambi ye yagejeje ku bari aho, yavuze ko mu bizakorwa naramuka atsinze amatora hari inama izasimbura iy’Umushyikirano isanzwe iba buri mwaka ndetse akanahindura byinshi mu biyikorwamo hagire ibivamo n’ibyongerwamo.
Ati “Tuzashyiraho n’ikintu gikuru gikomeye cyitwa Inama Nkuru Kaminuza y’Igihugu ikaba itandukanye n’inama y’umushyikirano dufite.
Inama y’umushyikirano usanga ari inama ihuza abayobozi bakuru gusa kandi iyo baje usanga baje gutanga raporo zo kwivuga ibigwi; ibyo bamaze kugeraho ariko nta muturage wo hasi bashobora kumva icyo yavuze, barangiza bakishima bakigendera. Ugasanga iminsi ibiri irarangiye Miliyari ziraguye.”
Habineza naramuka atsinze amatora ngo ingoma zizahindura imirishyo ku bijyanye n’iyi nama y’Umushyikirano.
Ati “Twebwe inama yacu kaminuza tuzajya dutangirira ku kagari abaturage batange ibitekerezo n’ibibazo bafite. Ndetse tubabaze ngo ibi bibazo ko mubifite mwebwe murumva igisubizo cya byo cyaba ari ikihe, buriya umuntu aba azi n’icyo akeneye, ntabwo umuturage ari injiji.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Icyo gihe nk’umuturage ngo ashobora kuvuga ko leta yakuyeho caguwa kandi nta mafaranga afite yo kugura umwenda mushyashya.
Umuturage akavuga ati ‘njyewe icyo nifuza nuko caguwa yagaruka’. Tuvuge tuti ‘ni byo buriya icyo mwifuza tugisubijeho, kubera iyo mpamvu na caguwa tuzayisubizaho kuko tuzi ko Abanyarwanda bayikeneye.”
Iyo nama kaminuza ngo izahera ku rwego rw’umurenge izamuke abantu batanga ibitekerezo no ku rw’akarere kandi buri muntu wese afitemo ijambo.
Izahuza kandi abayobozi, abaturage, abanyamadini na sosiyete sivile.
Ubuyobozi bwa yo kandi ngo buzaba ari ubwo abaturage bose bibonamo kugirango batangemo ibitekerezo nta gihunga bafite.
Ati “Ku rwego rw’igihugu yayoborwa n’umuntu ukuze, utari umusaza abantu batinya kuko iyo ari perezida wa Repubulika wayiyoboye usanga abantu bose bari kurya iminwa. Tuzashaka undi musaza barahari bakuru akatuyoborera iyo nama, tukamubwira ibibazo twese twakusanyije mu gihugu cyose n’ibisubizo tugafata umwanzuro.”

Abahunze na bo ngo bazajya bayigiramo ijambo bicishijwe muri ambasade z’u Rwanda bakagerwaho aho hanze nubwo ngo batinya kuza mu Rwanda.
“Kandi n’abantu bahunze igihugu bari hanze batinya kuza na bo tukaba twabagezeho duciye muri za ambasade zacu n’ahandi hose, na bo bagatanga ibitekerezo byabo, mbese tukaba dufunguye n’amarembo yo gutahuka, icyo gihe murumva ko ari bwo tuzagira leta nziza ibamo Demokarasi, buri wese afitemo ijambo kandi izagira amajyambere arambye umutekano n’amahoro arambye.”
Iyo ngo niyo Demokarasi izaranga ubutegetsi bwa Dr Habineza buzarangwa n’ubwisanzure, umuntu atanga igitekerezo ntibimugireho ingaruka.
Umuturage nagira icyo atumvikanaho n’umuyobozi ntamwite icyigomeke cyangwa umwanzi w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatuye akarere ka Ngororero bijejwe ibitaro bikomeye bitari nk’ibya Muhororo birangwa muri ako karere ngo bizaba bikomeye ku rwego rusumbye ibya Kabgayi.
Abaturage bazafashwa kandi kubona umusaruro hifashishijwe umugezi wa Nyabarongo baturiye, uzagirwa urubogobogo ukanabyazwa umusaruro mu buhinzi bugamije guhaza abaturage no kubarinda inzara.
Mu karere ka Kamonyi azagezwa mu ngo, kimwe no mu ka Ngororero, ingo 5 zisangiye ivomo, ariko muri ako ka mbere ngo bizakemura ikibazo cy’abaribwaga n’ingona bagiye kuvoma Nyabarongo n’abayigwagamo bari kuvoma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


