Goma: Gereza ya Munzenze yafashwe n’inkongi y’umuriro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama, Gereza Nkuru ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’aho hari habayeho igikorwa cyo kugerageza kuyitoroka.

Ibibatsi by’umuriro byaturukaga imbere muri gereza imyotsi ari myinshi nk’uko bigaragara ku mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru, Lambert Mende, akaba n’umuvugizi wa guverinoma, ngo icyo bazi ni uko habayeho kugerageza gutoroka gereza ariko nta muntu wabashije gucika.

Uyu muriro wafashe gereza ku isaha ya saa 13h30, uhera ahantu hafungirwa abagore, ahari urukiko rw’abana n’aho bafungirwa nk’uko bitangazwa na Fabienne Pompey, umuvugizi wa Monusco uvuga ko batabaye bagiye kuzimya. Uyu avuga ko amakuru bafite avuga ko hari n’umwana wahumanyijwe n’imyotsi akajyanwa ku bitaro.
jk

Gereza ya Munzenze ifungiwemo abanyururu 1500

Iyi ni gereza yubatswe kubw’abakoloni, ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 150. Yaje kuvugururwa igice ku bufasha bwa Monusco nk’uko byemezwa na guverineri Julien Paluku uvuga ko kuri ubu iyi gereza yakira abanyururu bagera ku 1500.

Mu 2009 iyi gereza yigeze kuberamo ubugizi bwa nabi nyuma na none yo kugerageza kuyitoroka, aho umupolisi umwe n’imfungwa imwe bahasize ubuzima.
o

Mu 2014 muri Mata ubwo yasuraga iyi gereza, intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Congo, yatangajwe n’ukuntu imfungwa muri iyi gereza zifashwe, aho ngo nta bwiherero buhagije zifite, akaba yaratangaje ko ibyo yabonye aha atari uguhonyora uburenganzira bw’imfungwa gusa ahubwo ari n’amahano.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *