Bimwe mu byo abaturage batinzeho aho Dr Frank Habineza yagiye yiyamamariza

Sangiza iyi nkuru

Rimwe wumvaga abantu butabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda, batanga amashyi aruta ayandi bitewe n’ingingo yabaga akomozaho.
Mu gikorwa yatangiye cyo kwiyamamaza, guhera tariki ya 14 Nyakanga 2017, amaze kugera mu turere 29 tw’igihugu, aho asigaje akarere kamwe ka Nyarugenge aza kwiyamamarizamo uyu munsi mu gace ka Nyabugogo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rimwe mu ngingo yagaragazaga hari abaturage babazaga uko azazishyira mu bikorwa n’aho amikoro azaturuka, abandi bakibaza uburyo azagabanya imisoro n’ikizabeshaho igihugu kuko ariyo igitunze.
Ingingo yahawe amashyi n’abaturage bakayitindaho ni ijyanye no gufunga ibigo avuga ko bifungirwamo urubyiruko rwaketsweho kunywa ibiyobyabwenge n’abakobwa bavuzweho ko ari indaya n’abana bo ku muhanda.
Gufunga Transit Center
..
Dr Habineza mu mvugo ye akunze kugira iti “ aha hari gereza(transit Center) ifungirwamo urubyiruko, iyo turayihagaritse
..”
Ahenshi yagiye nko mu karere ka Rwamagana, Kayonza, Rubavu, Muhanga n’ahandi, iyo yamaraga kuvuga iyo ngingo yahabwaga amashyi aruta ayo yahawe n’abaturage ku zindi ngingo.
DSC 0276 1
Kugaruraho Caguca, yemeza ko ari umwanzuro wafashwe n’abatahura n’ikibazo cy’ubukene, naho yahaherewe amashyi, yiyongera ubwo yasobanuraga ko kudapfusha ubusa iyo myenda, kuko ngo no gukora imishya ngo abantu bayambare bajugunye iya caguca nabyo ngo bikomeza kwangiza ibidukikije.
Gukora iyo myenda ngo bisaba amarangi, ipamba n’ibindi bikoresho byangiza ibidukikije. Kwambara iyo myenda rero ya caguwa ngo byafasha kugabanya iyakorwaga bigatuma itanpfushwa ubusa kandi ngo mu mahanga bateye imbere nabo bayambara. Urugero atanga ni muri Suede.
Iyi ngingo yagiye ihabwa amashyi n’ababaga baremye isoko dore ko ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Habineza byaberaga, mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Rubavu, Musanze n’ahandi byaberaga hafi y’isoko.
Umwe mu bacuruza imyenda ya Caguwa mu karere ka Gisagara, yavuze koi ipantalo ayigurisha ibihumbi 9 nyamara ngo yakabaye ayigusha ibihumbi 6 yayiranguye bitatu. Avuga ko ari guhomba kubera ko ngo usanga imwe ayirangura ibihumbi 7 kandi anacibwa n’imisoro.
Kuvanaho imisoro y’ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka
Iyi ngingo nayo yagarutsweho cyane mu bice bitandukanye, aho Habineza avuga ko nta mpamvu yo gusorera ubutaka kandi ngo ari ubutaka bahawe n’Imana, ndetse n’ibijyanye no kubukodesha leta ngo ntibikwiye kubera ko ubutaka ari ubwabo, gakondo yabo bahawe n’Imana.
C8oV0QIXoAMkESN
Iyi ngingo nayo wabonaga isa n’ikora abaturage ahantu, bamwe babaza uburyo basorera ubutaka butababyarira inyungu, kuko ngo ntacyo babukoreraho.
Kugarura ‘Twegerane’mu mujyi
Imodoka nto zitwara abagenzi 18 zizwi nka twegerane zaciwe mu mujyi wa Kigali, Dr Habineza avuga ko azazigarura zigatwara abagenzi, kuko ngo ihagarikwa ryazo ni kimwe mu biteza icyuho cy’abagenzi batinda ku muhanda babuze imodoka.
Kwishyura mituweli bagahita bivuza no kutarindira umuryango wose
Mu migabo n’imigambi ya Dr Habineza avuga ko uzajya amara kwishyura mituweli azajya atangira kwivuza kuko ubuzima ari ubw’umuntu ku giti cye.
Ikindi ngo nuko uzajya umara kuyishyura atazajya arindira ukwezi gusabwa ku muntu utarishyiriye mituweli igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari abavuga ko ikibazo cya mituweli gikunze kugora imiryango imwe n’imwe. Urugero batanga ni igihe umugabo akoreye amafaranga ye ayajyana mu kabari, umugore akabona make akiyishyurira we n’abana, ariko akaba yamara igihe runaka ativuza kubera ko umugabo we yanze kuyishyura, bityo bikagira ingaruka ku muryango.
Giringurube mukirisitu, gira itungo rigufi, mwana mubyeyi
Dr Habineza avuga ko atanenga gahunda ya Girinka Munyarwanda, ariko asanga inka atari buri Munyarwanda wapfa kuyorora kuko ngo isaba amikoro arimo ubwatsi ndetse n’imiti.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ngo azatangiza gahunda ya giritungo rigufi Munyarwanda, abakuze bahabwe ihene, intama, ihene n’ingurube ku batari abayisilamu abafashe kwiteza imbere, mu gihe bagize ikibazo runaka bayitabaze.
IMG 20170726 WA0013
Abana bon go bazahabwa urukwavu n’inkoko, kuko ngo na Dr Habineza yigeze kuzorora zikamuteza imbere. Icyo gihe ngo bizatuma abana batirirwa basaba ababyeyi babo amakayi, ikaramu n’ibindi. Abana n’ababyeyi kandi ngo bazajya barya amagi abafashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ufite amafaranga ari munsi ya miliyoni 2 ntazasora
Mu rwego rwo gufasha ab’amikoro make, Habineza avuga ko naramuka atowe, hazasora umucuruzi ufite igishobora cya Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urubyiruko kandi ngo ruzajya rwemererwa gukora imyaka ibiri rudasora, nyuma nirutangira kunguka rutange imosoro nayo ngo izagabanywa ikagirwa umwe aho kugirango ibe myinshi nkuko ngo bimeze uyu munsi.
Umusoro ku nyongeragaciro uzagabanukaho 4%
Iyi ngingo ntiyumvwa na benshi, ariko iyo Green Party igeze aho bayumva usanga bayakira neza, kuko ngo basanga uyu musoro wa TVA, uhanitse. Dr Habineza avuga ko natorwa uzava kuri 18% ukaba 14%, kandi ngo bizaba inyungu ku baturage, aho nk’igicuruzwa baguraga 120 bazajya bakigura 100.
Gufungura abagejeje ku myaka 70 n’abakobwa bazira gukuramo inda
Abagororwa bafite imyaka 70 y’amavuko bazafungurwa mu rwego rwo kuruhura imiryango yabo no kubafasha gusaza neza. Dore ko ngo kuri iyo myaka asanga yararangije igihano na leta igena amafaranga menshi yo kumwitaho yagombye gukoreshwa ibindi.
Ibyo kandi bizajyana no gufungura abakobwa bazira kuvanamo inda nyamara ngo baba bafashwe ku ngufu mu gihe abahungu bazibateye bidegembya.
Kuganira n’abatavuga rumwe na leta, no gushyira hasi intwaro
‘Aho kwica gitera, wakwica ikibimutera’ ni uburyo Habineza avuga ko azakoresha mu kumenya impamvu hari Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda baba bafite intwaro bashaka gutera u Rwanda. Aho ngo bazaganira ku buryo azamenya ibibazo afite bikemuke, kuko ngo u Rwanda ntirwagombye kugira abanzi baruvukamo, ahubwo ngo ruzongera ingufu runashyire hamwe mu kwivuna umwanzi w’umunyamahanga warusagarira.
Iyi migabo n’imigambi ya Dr Habineza ni imwe mu yagiye yakirwa mu buryo butandukanye n’abageraga aho yabaga ari kwiyamamariza hirya no hino mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage basaba ko uwatorwa wese yagakwiye gushyira mu bikorwa ibyo yavuze, aho kuba amasigaracyicaro. Ku ruhande rw’Umuryango FPR Inkotanyi yemeza ko nitsinda amatora izahera no kuri manifesto z’abandi bahanganye muri aya matora mu kugena ibizagenderwaho mu kuyobora u Rwanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe ko bizasozwa tariki ya 3 Kanama 2017, ariko ku bakandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Dr Habineza Frank wa Democratic Green Party of Rwanda barabisoreza uyu munsi, umwe mu karere ka Gasabo(Bumbogo) undi mu ka Nyarugenge(Nyabugogo).
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *